Guverineri Ntibitura yashimye uruhare rw’umushinga SAIP mu kurwanya igwingira

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko kuba umubare w’abana bagwingiye waragabanutse mu Ntara yose ari ibyo kwishimira, akavuga ko byagizwemo uruhare na benshi barimo n’umushinga SAIP.

Leta mu myaka 15 ishize yashyizeho ingamba zo kugabanya cyangwa kurandura ibitera igwingira, muri zo hakabamo n’umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, SAIP.

Ntibitura Jean Bosco avuga ko uyu mushinga wa SAIP wagize uruhare rukomeye mu kurwanya igwingira mu bana.

Ati “Mu byukuri ni umushinga wagize akamaro kubera ko ari umwe mu mishinga wadufashije cyane mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.”

Ni umushinga usanzwe ukorera mu Turere dutanu, ukaba waragize uruhare mu gukangurira imiryango kurwanya igwingira binyuze mu guhinga, guteka no kuganurira abana ibiribwa bibubakira umubiri.

Atanga urugero rw’uko vuba aha mu 2020 igwingira mu Ntara ayoboye ryari 40%. Umuhati wo kurwanya ibiritera watumye rigabanuka  mu 2024 rigera kuri 21,8%.

Ababyeyi b’aho nabo barabihamya bakavuga ko ubumenyi bahawe muri uriya mushinga bwatumye bita ku bana babo, bityo ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Umwe muri bo witwa Niyonsaba Angelique utuye mu Kagari ka Gakusa, Umudugudu wa Gako yabwiye IGIHE ko imigina y’ibihumyo n’inkoko yahawe na SAIP byamufashije kuko umwana we yari afite ikibazo cy’imirire mibi yaterwaga n’ubukene.

Ati: “Ntarajya muri SAIP nari mfite umwana uri mu mirire mibi, yahise idufasha kuduha imigina y’ibihumyo umwana ndamuha arakura ava mu mirire mibi.”

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’abahinzi muri RAB-SPIU mu Karere ka Karongi, Mukamugenga Angélique, yagaragaje ko mbere hari ikibazo gikomeye mu igwingira ry’abana  n’imirire mibi.

Mu gihe umaze ukorera muri iriya Ntara, uyu mushinga watanze inkoko 3600, bivuze ko mu miryango yafashijwe buri muryango wahabwaga inkoko enye zitera amagi.

Umaze kandi gutanga imigozi y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamin A nabyo bigamije kunganira imirire myiza, wanafashije abaturage ku buryo bashobora kubaka no gutunganya akarima k’igikoni aho hamaze kubakwa imirima 22 y’icyitegererezo mu Murenge wa Rubengera na Rugabano yo mu Karere ka Karongi.

Imirire mibi n’igwingira ni kimwe mu byo u Rwanda rwiyemeje kurwanya kugira ngo bizagirire akamaro abana n’igihugu muri rusange. Niyo mpamvu  mu ngengo y’imari ya 2024/2025 hari Miliyari 357.8 Frw zagenewe ibikorwa byo kugira ngo iyo ntego igerweho.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *