Depite Uwababyeyi Jeannette, uri mu bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko Ishingamategeko, yibukije ababyeyi konsa neza igihe cyagenwe, bakirinda gucutsa abana imburagiye, kuko amashereka ariyo arimo intungamubiri zose umwana akenera.
Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yasuraga ababyeyi bo mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare bafite abana bari mu mirire mibi.
Hari bamwe muri abo babyeyi bumvikanisha ko basobanukiwe n’akamaro ko konsa ariko bagasobanura ko hari izindi mpamvu zatumye bacutsa abana babo impuragihe.
Nyiramariza Annonciatta, w’imyaka 34, afite umwana w’imyaka ibiri uri mu mirire mibi. Uyu Nyiramariza afite abana barindwi, ariko avuga ko umwana wa Gatandatu yamucukije imburagihe kuko yahise atwita undi, bituma atabasha kumwonsa neza.
Yagize ati: “Ibere narimukuyeho afite amezi icyenda, kuko nari ntwite undi mwana. Sinari ngishoboye kumwonsa neza, kandi icyo gihe ntabwo yari yiteguye guhagarika konka. Nyuma y’igihe gito ni bwo natangiye kubona agenda agira imirire mibi.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no Kurengera Umwana gisobanura ko umwana akwiye konka amei atandatu ntacyo avangiwe. Nyuma y’amezi atandatu atangira imfashabere agakomeza konka nibura kugeza ku myaka ibiri.
Nduwimana Bosco w’imyaka 43, afite abana 10, umukuru afite imyaka 17. Umuhererezi afite imyaka ine m’amezi 9.
Uyu mugabo avuga ko atigeze abasha guha abana be bose igihe gihagije cyo konka bitewe n’uko babyaraga kenshi, bigatuma umwana umwe atabasha kubona uburenganzira bwe bwo konka.
Agira ati: “Umwana dufite ubu, twamukurikije imburagihe, Nyina ntiyamwonsaga neza kuko yari atwite undi. Buri gihe byarangiraga umwana atitaweho neza.”
Depite Uwababyeyi Jeannette yasabye ababyeyi bose kurushaho kwita ku burere n’imikurire y’abana babo binyuze mu kubonsa igihe cyagenwe.
Yagize ati: “Umwana akwiriye konswa kugeza nibura ku myaka ibiri. Ni uburenganzira bwe. Iyo ababyeyi batabikoze, bibagiraho ingaruka nk’imirire mibi, uburwayi ndetse no kugwingira. Twifuza ko ababyeyi bamenya ko konsa umwana igihe gihagije ari kimwe mu by’ingenzi bibarinda ibibazo bikomeye mu mikurire.”
Raporo iheruka yo muri Mata 2025, igaragaza ko mu Karere ka Nyagatare, abana 140 bari mu mirire mibi.
Ni mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2020 yerekana ko ako Karere gafite abana 30.7% bagwingiye. Kageze kuri icyo gipimo kavuye kuri 36.8% mu 2015.
Munezero Jeanne d’Arc