Abana 18 Bari Barashimutiwe Muri DRC Babonetse Muri Uganda

Amakuru Mu Mahanga Uncategorized

Abana 18 b’ahitwa Muhagi muri Ituri bafatiwe muri Uganda bikozwe na Polisi y’iki gihugu nyuma y’amakuru y’uko bari barashimuswe n’abagore kandi abo nabo barafashwe.

Tariki 07, Gicurasi, 2025 nibwo bafashwe binyuze k’ubufatanye bwa Polisi ya DRC n’iya Uganda.

Abo muri Sosiyete sivile bo mu gace abo bana babagamo banenga inzego z’umutekano zihakorera kuko nta buryo zashyizeho bwo kugenzura urujya n’uruza rwambukiranya imipaka mu rwego rwo kurinda ko abana bakorerwa iryo hohoterwa.

Basaba abahatuye kwishyiriraho gahunda yabo yo kubikumira kuko bigaragara ko byananiye inzego zisanzwe zibihemberwa.

Abana bari baribwe bakajyanwa muri Uganda bafite hagati y’’imyaka ibiri n’imyaka 12, bakaba ab’ibitsina byombi.

Abavugwaho kubiba babakuye mu bice bya Nyarambe na Kolokoto barabambukana babajyana muri Uganda mu buryo inzego zatinze gusobanukirwa ubwo ari bwo.

Nyuma nibwo amakuru yageze kuri Polisi ya Uganda irashakisha iza kubasanga ahitwa Nebbi.

Hari abagore batatu bakomoka i Mahagi bafashwe bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa, bashyikirizwa Polisi y’iwabo i Mahagi; mu gihe abana bo bajyanywe mu miryango ngo ibacumbikire mu gihe iperereza rigishakisha amakuru y’iwabo n’uburyo ibyo byose byagenze.

Déogracias Udaga uvugira sosiyete sivile yo muri Mahagi yabwiye Radio Okapi ko inzego z’umutekano zikwiye kongera imbaraga mu kugenzura imipaka kugira ngo ikintu nk’icyo kitazongera.

Ubuyobozi bw’aho byabereye bwirinze kwemeza ko ibyabaye ari ubucuruzi bw’abantu, ahubwo buvuga ko iperereza ari ryo rizaherwaho hagira ibyemezwa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *