Abana bugarijwe n’amashusho y’urukozasoni

Amakuru Mu Mahanga

Mu bihugu hafi ya byose by’Isi hari Mudasobwa, Telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byorohereza ufite murandasi kugera mu makuru atandukanye. Ikibabaje ni uko mu bisakazwa, harimo n’amashusho y’urukozasoni kandi arebwa n’abana bikabakururira ibibazo byo mu mutwe no guhohoterwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko ubwinshi bw’ayo mashusho no kuba agera ku bana biteje inkeke kuri ejo hazaza h’urubyiruko muri rusange.

Nubwo hari za Guverinoma zishimirwa ko zashyizeho uburyo bukumira ko abana babona ayo mashusho mabi, hari ahandi bisa n’ibyirengagizwa nkana, hagamijwe inyungu.

Ubushakashatsi butangazwa na UNICEF buvuga ko iyo abana bakuze bareba amashusho nk’ayo, bigera aho bakumva uko ubusambanyi n’uburyo bukorwamo muri ayo mashusho ari ikintu cyemewe kandi gisanzwe.

Bakura babona ko abagore cyangwa abakobwa ari ibikoresho byo kwishimisha mu buryo bw’ibitsina, bakazakura ari uko babyemera.

Uko ikoranabuhanga ritezwa imbere ni uko abantu badafita umutima barikoresha mu gusakaza ubundi buryo bwo guhohotera abantu, bakabikorana ubuhanga ku buryo bigaragara nk’aho uhohoterwa abifata nk’ibisanzwe kandi bishimishije.

Guha abana uburyo bwo kureba amashusho arimo iryo hohoterwa ni ukubashyira mu kaga kazatuma nabo bakura bahohotera cyangwa bahohoterwa.

Ubushakashatsi bwakorewe ku abantu16,200 bo mu bihugu bitandukanye bwerekana ko “abana bakuze bakunda kureba amashusho y’urukozasoni bagaragazaga imyitwarire yo guhohotera abo badahuje igitsina yikubye inshuro ebyiri n’igice iy’abandi batakuze batyo.”

Umuhati wo gukumira ko ikoranabuhanga ribera abana intandaro yo guhohotera no guhohoterwa ukomwa mu nkokora n’ubucakura bw’abahanga mu ikoranabuhanga bakora ku buryo kubikumira bigorana.

Guverinoma zose ku isi zisabwa gukora uko zishoboye abana bakarindwa ibyo bintu kuko n’ubusanzwe baba ari abanyantege nke muri byose.

Ababyeyi nabo basabwa kurinda abana gutwarwa na telefone cyangwa mudasobwa kuburyo bagera aho bazikoresha bareba cyangwa bumva ibintu bitabagenewe kandi byangiza.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *