Rutsiro: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

Amakuru Uburezi

Umwarimu w’imyaka 36 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita atoroka.

Byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana, amakuru amenyekana kuri wa 5 Gicurasi 2025. Birakekwa ko uyu mwarimu hari n’abandi bana yigisha yasambanyije.

Uyu mwana w’imyaka icyenda yabwiye ababyeyi be ko iyo abandi bana babaga batashye yamusigaranaga ngo amusubiriremo amasomo, akamusambanya.

Akimara kubibwira ababyeyi, bahise bamujyana ku Kigonderabuzima cya Kayove, nacyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Murunda.

Uyu muryango w’umwana wasambanyijwe nyuma yo kwihutana umwana kwa muganga wahise ujya gutanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick yavuze ko uyu mwarimu yahise atoroka akirimo gushakishwa.

Ati “Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize mu masaha ashyira Saa Mbiri z’ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri. Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma abandi batashye ngo ari kumusubiriramo amasomo.”

Hari hashize igihe kitageze ku Cyumweru, Umusore w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Nyabirasi, muri aka Karere na we hamenyekanye inkuru yuko akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka 12 n’uwa 13 abasanze aho barimo batashya inkwi,

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Munezero Jeanne d’Arc

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *