Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bucirirItse bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko urugo mbonezamikurire (ECD) rwa Petite Barriere rwaborohereje mu bucuruzi kuko babona aho basiga abana hadahenze kandi bizeye umutekano wabo, na bo bagakora bakiteza imbere.
Niyonsenga Elizabeth, utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari urerera muri uru rugo mbonezamikurire, yavuze ko akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bwâamafi ayajyana mu mujyi wa Goma.
Ati âMbere ntarabona ahantu nasiga umwana, mu rugo harangwaga inzara ariko aho uru rugo mbonezamikurire ruziye rwaramfashije mbasha gukora ngateza imbere umuryango, kuko mba namusize aha mu gitondo nkajya gushakisha nkagaruka ku mutwara ku mugoroba ntahanye amafunguro.â
Yakomeje avuga ko gusiga umwana muri uru rugo mbonezamikurire yishyura ibiceri 300 Frw ku munsi, kandi bitamugora kuyabona kuko aba yakoze kandi yaronse, ku buryo rumaze kumurerera abana batatu, ndetse babiri muri bo baracutse.
Umuyobozi wungirije wâAkarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko uru rugo mbonezamikurire rufasha ababyeyi bakora bucuruzi bwambukiranya umupaka rwakemuye ibibazo byâingutu.
Ati âUru rugo mbonezamikurire rwakemuye ibibazo bibiri byâingutu, birimo icyâumutekano wâabana nkâabari mu kigero cyo gukura, isuku nâimirire yabo, ndetse rwagabanyije ikibazo cyâabata ishuri, kuko mbere abana bato basigaraga ku mupaka bigasaba ko basigana na bakuru babo bari mu kugero cyo kwiga, ibyatumaga umuryango utakaza kabiri.â
Akomeza avuga ko bakeneye izindi ngo mbonezamikurire zikora nkâuru, kuko basanze ari igisubizo.
Uru rugo mbonezamikurire rufite abana 80, mu busanzwe rufite umwihariko wâuko rwakira abana bari mu kigero cyâamezi atandatu kugeza ku myaka itatu. Rukora amasaha menshi kuko rutangira saa moya za Mugitondo kugeza saa kumi nâebyiri zâumugoroba, ibifasha ababyeyi bahasiga abana kwisanzura.
Urugo mbonezamikurire rwa Petite Barriere rwubatswe mu 2018 nâUmuryango uharanira iterambere ryâumuturage nâuburenganzira bwa muntu ku bufatanye na Leta yâu Rwanda.
Mu Karere ka Rubavu habarurwa abana 50,096 barererwa mu marerero, mu gihe muri bo 1,434 barererwa mu marerero yo mu ngo.

Inkuru dukesha IGIHE
