Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyasabye ababyeyi guherekeza abana ku ishuri igihe babona imvura ikubye cyangwa ihise na Mwalimu akirinda kubarekura ngo batahe batari kumwe n’umuntu mukuru mu bihe nk’ibyo.
Ni ubutumwa bugamije kurinda umutekano w’abana igihe bajya cyangwa bava ku ishuri muri ibi bihe by’imvura.
Mu butumwa NCDA yanyujije kuri X yasabye ababyeyi guherekeza abana ku ishuri igihe imvura ikubye cyangwa ihise.
Bashobora gusanga amazi menshi mu nzira banyuramo cyangwa ikagwa ari nyinshi bataragera ku ishuri, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Bugira buti: “Mubyeyi nawe Murezi, igihe imvura ikubye cyangwa ihise, herekeza umwana ku ishuri kugira ngo adatwarwa n’amazi.”
NCDA yanasabye abarimu kwirinda kurekura abana ngo batahe igihe babona ko bashobora guhura n’ibiza biterwa n’imvura.
Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Mwarimu, mu gihe ubona imvura ikubye wikwemerera abana gutaha batari kumwe n’umuntu mukuru.
Abarimu n’ababyeyi kandi basabwa gukurikirana bakamenya ko aho abana bakinira hadashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ahari inkangu, ibidendezi cyangwa amazi atemba.
Ubuyobozi bwa NCDA butangaje ibi mu gihe Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda, Meteo Rwanda, cyari cyatangaje ko kuva ku wa 4 Gicurasi kugeza ku wa 6 Gicurasi 2025, mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi.
Uretse ubutumwa bwa NCDA, ubutumwa bwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) busaba gufasha ab’intege nke barimo abana n’abafite ubumuga mu gihe cy’ibiza.
Muri rusange abana bibutswa kutaza ku ishuri mu mvura nyinshi.
Mu gihe imvura iguye bari ku ishuri Umwalimu cyangwa undi muntu mukuru abasaba kujya mu ishuri aho kuyitahamo. Birinda guhagarara mu madirishya cyangwa kugenda kuri sima n’ibirenge bitambaye inkweto.
Mu Karere ka Gakenke ho ubuyobozi bwasabye ko mu gihe imvura yaguye ari nyinshi, haba impuruza ku migezi hakajya abantu bakuru. Nibo bashobora kureba babona kwambuka bishoboka bagafasha abana kwamubuka cyangwa bakababuza igihe bidashoboka.
