Impamvu Umuhanzi Peace Jolis aririmba Indirimbo z’abana

Amakuru Imyidagaduro

Peace Jolis ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki mu myaka yaza 2009, muri iki gihe akaba azwi cyane mu guhimba no kuririmba indirimbo zigenewe abana.

Kuba ari zo yibandaho ni ikintu gishya kuko atari byo yakoze mu myaka myinshi yahise.

‘Nakoze iki’, ‘Musimbure’, ‘Mpamagara’, ‘Un million c’est quoi’, ‘Bihwaniyemo’ n’izindi nyinshi ziri muzo yakoze mbere yo gutangira kuririmbira abana.

Aho abitangiriye, yemeza ko bimuruhura mu mutwe no mu mitima nk’uko yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Buriya buri muntu agira umwana umubamo, umwana yahoze ari we kera. Iyo ndirimbira abana rero uwo mwana undimo ni we wongera kuririmba, akongera gukina, agaseka, akishima.  Ni ibintu bituma numva nduhutse. Navuga ko ari byiza kandi binshimisha.” 

Muri uko kuba umwana kwe kandi akuze, abihuriramo n’ingorane kuko kwigira umwana kandi ukuze bivuna.

Ari gutegura Alubumu yise ‘Turirimbane’, agasaba abazayumva kuzajya baririmbana n’abana bishingiye ku butumwa bukubiye muri buri ndirimbo.

Ati: “Impamvu nayise ‘Turirimbane’ ni uko nifuzaga ko iba Alubumu yo kuririmbana n’umwana.  Niba yumvise indirimbo tuba tugomba no kuyiririmbana. Ikindi iyi Alubumu ni imfashanyigisho ku barezi, cyangwa se ku babyeyi. Urugero niba ari indirimbo y’ibihekane cyangwa inyajwi ni byiza ko ayiririmbana n’umwana ukabimwigisha.”

Uyu muhanzi avuga ko kuririmbana ari uburyo bwiza bwo gufasha umwana kwiga vuba no gufata mu mutwe ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo, ku buryo ibyo yigiye mu ndirimbo atazabyibagirwa.

Peace Jolis avuga ko mu gihe cy’ibiruhuko bikuru ari bwo ateganya kuzamurikira abantu alubumu ye kuko ari bwo ababyeyi n’abana bazaba bafite umwanya uhagije.

Alubumu ‘Turirimbane’ igizwe n’indirimo 10 zirimbwe mu Kinyarwanda. Zimwe muri zo ni Byuka, ‘I, U, O, A, E’ yigisha inyajwi, iyitwa Imbata, Ibiti n’izindi.

Yari aherutse gusohora icyo bita EP (Extended Play) yise Lala Salama (Kiny: Sinzira Neza). Iriho indirimbo eshanu zikurikira: “Lala Salama”, “Ijoro Ryiza”, “Zuba”, “Ihorere” na “Sleep Tight”.

Mu 2009 nibwo Peace Jolis yasohoye indirimbo ya mbere yise ‘Nakoze iki’.

Mu 2016 hatangajwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Amerika yitwa University of Southern California ku ruhare rw’umuziki mu mikurire n’imikorere myiza y’ubwonko bw’umwana.

Ababukoze basanze ko umuziki utuje kandi ucurangiwe umwana mu gihe aruhutse, ugira uruhare mu gutuma uturemangingo fatizo tw’ubwonko bwe dukura neza.

Ikindi ni uko abana bamaze kwigira hejuru batangiye kumenya kuvuga bagira ubushobozi bwo kumenya ururimi mu buryo bwihuse iyo ababyeyi babo cyangwa abarezi barubigishije binyuze mu ndirimbo runaka.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *