Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, asaba ababyeyi n’abarezi gutoza abana kugira ubumuntu ndetse bakanababwiza ukuri ku mateka y’Igihugu, kuko agoretswe batazamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabibasabye ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana, hibukwaga abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba, n’ab’amakomine yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko nubwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwihariko w’Abanyarwanda, ariko ari n’inshingano z’ikiremwa muntu ku Isi hose.
Iyo niyo mpamvu hatabura abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ipfunwe ry’uko umugambi wabo mubisha utagezweho uko babishakaga.
Depite Uwineza asaba ababyeyi, abarezi n’abayobozi mu nzego zose kuzirikana ko bafite umukoro wo kurera neza abakiri bato, kugira ngo bazashobore kubaho neza mu gihe cyabo.
Agira ati “Dufite umukoro wo guha abana uburere bwiza mu miryango no ku mashuri, no kubatoza kugira indagagaciro z’abantu, kugira ubumuntu, tubakabwiza ukuri ku mateka yacu, kuko iyo tuyagoretse bituma batazigera basobanukirwa ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Depite Uwineza Beline, asaba abayobozi mu nzego bwite za Leta, abo mu miryango ishingiye ku myemerere ndetse n’abo mu miryango itari iya leta, kuba ab’impinduramatwara mu myumvire y’urubyiruko, bagakorera abaturage bose nta vangura kandi ntawusigaye inyuma; bakimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Visi Perezida wa Ibuka, Muhongayire Christine, yavuze ko abantu bakwiye gushima uruhare, abishwe bazira uko bavutse, bagize mu kubaka Igihugu n’ubwo batabishimiwe kugeza aho bica uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibungo, Ruzindana Godfroid, mu gihe yageragezaga guhunga.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Iburasirazuba, yakozwe mu gihe gito kandi ihitana Abatutsi benshi ahanini kubera ubugome bw’abari ba Burugumesitiri b’Amakomini, ndetse n’abari abasirikare bari bashinze imitwe y’urubyiruko yo kwica kandi vuba.
Mu buhamya bwe, Karemera Leonald, wari umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo, mu cyahoze ari Komini Gikoro, avuga ko mu nama zari zisanzwe zihuza abakozi bose, hari izo bahezwagamo cyane izabaga nyuma y’uko indi iteganyijwe n’amategeko isojwe.
Uretse n’ibyo ngo abari abakonseye b’Abatutsi bahishwaga inama zabereye kuri Komini, bakabahimbira ko basuzuguye Burugumesitiri ndetse benshi bakurwa mu nshingano basimbuza ab’Abahutu.
Avuga ko uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yari yateguwe iyo hataba Inkotanyi, nta Mututsi n’umwe wari burokoke. Abashimira ubwitange bagaragaje mu kurokora abicwaga batitaye ko bahasiga ubuzima.
Abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze kumenyekana ni 19, mu gihe ab’Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana hamaze kumenyekana 26.
Munezero Jeanne d’Arc