FARDC yatabaye abana bari barashimuswe na ADF

Amakuru Mu Mahanga

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) zashyikirije sosiyete sivile ikorera ahitwa Munyangose abana 18 bari baratwawe bunyago n’abarwanyi ba ADF.

Mu gikorwa cyo kubabohoza, FARDC yasanze abo bana bari kumwe n’abandi bantu bakuru 10 bari barashimutanywe.

Yahise ibashyikiriza MONUSCO hanyuma ku bufatanye bw’impande zombi bashyikirizwa Sosiyete sivile kugira ngo bitabweho.

Abaturage bo mu bice abo bana batujwemo basabwe kutabaha akato, ahubwo bakitabwaho nk’abandi bana bose, aho bishoboka bakoherezwa kwiga.

FARDC ivuga ko yafatanyije n’ingabo za Uganda kwirukana abarwanyi ba ADF bari barafashwe bariya bana bunyago.

Umwe mu bantu bakuru 10 babohojwe yagize ati: “ Nafashwe n’abarwanyi ba ADF–NALU bamfatiye ahitwa Manyangose banjyana mu mashyamba aho babaga. Abatazi ibya ADF barabibarirwa ariko twe twarabyiboneye. Kuba ingabo zacu zarabirukanye zifatanyije n’abasirikare ba Uganda ni ibyo kwishimira”.

Umuyobozi wa Sosiyete sivile muri kariya gace witwa Pépin Kavota yasabye abaturage ba Beni muri Teritwari ya Beni mu Mujyi wa Butembo kumenya ko bariya bana ari abana nk’abandi, bakirinda kubakura umutima.

Avuga ko kuba bariya bana bararokotse aho hose baciye ari imbabazi n’urukundo rw’Imana.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri mu bihugu byo ku Isi bifite abana bazahajwe n’intambara cyane cyane mu Burasirazuba bwayo kimwe n’abo muri Gaza na Sudani y’Epfo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *