U Bwongereza: Abana 11 bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo

Amakuru Mu Mahanga

Ahitwa Cumbria mu Bwongereza haravugwa inkuru y’abana 11 bafunzwe na Polisi ngo ibakoreho iperereza kubera uruhare bakekwaho mu rupfu rwa mugenzi w’abo w’imyaka 14.

Uwapfuye yazize inkongi y’umuriro wadutse mu ruganda ahitwa Fairfield hari icyanya cy’inganda. BBC ikavuga ko uwo muriro wadutse kuwa Gatanu ku mugoroba.

Nubwo wazimijwe, Polisi yaje kugenzura isanga hari umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Layton Carr.

Hagati aho abana 11 b’abahungu n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 11 na 14 bafashwe bakurikiranwe uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo.

Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace yihanganishije ababyeyi ba nyakwigendera, avuga ko bibabaje kuba umwana nk’uriya yaburiye ubuzima bwe muri biriya byago.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *