Umuryango Unity Club Intwararumuri washimangiye gukomeza kwigisha abakiri bato icyo gutwara urumuri bivuze

Amakuru Ubuzima

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango Unity Club Intwararumuri washimangiye ko uzakomeza kwigisha abakiri bato; ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyo gutwara urumuri bivuze. 

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera. 

Murorunkwere Julienne watanze ubuhamya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye umuryango we wose, ndetse nawe ubwe ngo nta cyizere cyo kubaho yari afite kugera ubwo yabonaga Inkotanyi.

Ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, muri iki gikorwa bwatanzwe na Kayisire Marie Solange Umuyobozi wungirije w’uyu muryango. Yasabye Abanyarwanda kuvoma imbaraga mu mateka mabi ya Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese agaharanira ko itazongera.

Umuryango Unity Club Intwararumuri kandi nk’umuryango uhuje ababaye abayobozi n’abakiri bo, ngo bafite inshingano ihoraho yo kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside ndetse no kwigisha abato gutwara urumuri rw’u Rwanda.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Bugesera, rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 45 bishwe muri Jenoside.

Ni rumwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 4 zashyizwe mu murage w’isi wa UNESCO nk’igihamya cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ivomo: RBA

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *