UNICEF ivuga ko abana bo muri Gaza bashonjeshejwe n’ingamba ingabo za Israel zafashe zo gukomanyiriza impunzi zo mu bice bya Gaza zigamije kuvana abarwanyi ba Hamas ku izima bakarekura imfungwa za Israel.
Al Jazeera yanditse ko amakuru atangwa na UNICEF avuga ko abo bana kandi batabona imiti n’inkingo, ibyo bikazagira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe kiri imbere nibagira amahirwe nabwo bagakura.
Ingamba za Israel ngo zigiye kumara amezi atatu zarahejeje ababyeyi b’abo bana mu kangaratete.
Habarurwa abana 9,000 bari mu kaga kubera izo ngamba za Israel ndetse hari bamwe batangiye kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi biganisha ku igwingira.
Catherine Russell uyobora UNICEF ku rwego rw’isi yagize ati: “ Hashize amezi arenga abiri abana bo muri Gaza bari mu kaga ko kutabona ibiribwa n’imiti bihagije kugira ngo babeho neza. Kutabona ibyo by’ibanze bituma ubuzima bwabo buzahara bikomeye kandi nta cyizere ko bizagenda neza vuba aha!”.
Umwe mu babyeyi b’abo bana yabwiye itangazamakuru ko icyo bakeneye atari ibiryo byiza, bisukuye, bigaze cyangwa bya vuba ahubwo icyo bashaka ari uguha abana babo ‘icyo barya’.
Israel yo ivuga ko itagamije kwicisha abo bana inzara, ahubwo ishaka ko abanzi bayo ari bo Hamas bava ku izima bakemera kurekura abaturage bayo yatwaye bunyago tariki 07, Ukwakira, 2023.
Umwe mu bayobozi ba Hamas witwa Abdel Rahman Shadid avuga ko Israel iri gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara bikagira ingaruka ku bana kandi ari inzirakarengane.
Ubu butumwa yabucishije kuri Telegram.
Abanyamategeko bavuga ko Israel ikwiye gukora uko ishoboye abana bo muri Gaza bakabona ibibatunga n’imiti.