Ingingo yo gutwitira undi ikomeje kuzamura impaka n’ibitekerezo binyuranye mu gihe Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu mutwe w’Abadepite, ikomeje gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.
Ku wa Gatanu taliki 2 Gicurasi 2025 nibwo hakiriwe ibitekerezo by’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima biganjemo imiryango itari iya Leta.
Mu cyumba Komisiyo y’imibereho y’abaturage yasuzumiragamo uyu umushinga w’itegeko, impaka zari nyinshi.
Mu ngingo zishishikaje abatari bake mu zigize umushiga w’itegeko kuri serivisi z’ubuvuzi, harimo ijyanye no gutwitira undi n’iyo kuboneza urubyaro ku bangavu.
Ingingo yo gutwitira undi iteganya ko abantu batabashije kubona urubyaro mu buryo busanzwe bashobora gushaka undi ubatwitira kandi bigakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Hari abasanga umwana uvutse muri ubwo buryo, ashobora kumenya cyangwa ntamenye mu buryo bwa nyabwo Se wamubyaye, bamwe mu Badepite bakemeza ko ibyo ubusanzwe bidakwiye.
Impungenge ni nyinshi kuko hari ubwo nk’uko umwe mu bakora mu muryango Réseau des Femmes witwa Uwimana Xavéline abivuga ushobora kwishyura umuntu ngo agutwitire ntibikunde cyangwa agasama ariko inda ikavamo, hakibwazwa icyakurikiraho mu gihe bigenze bityo.
Hari abavuga kandi ko ari uburenganzira bw’umukobwa bw’uko yatwita akabyara bitabaye ngombwa ashaka umugabo, hakibazwa niba umwana wavuka muri ubwo buryo ataba abujijwe uburenganzira bwo kumenya Se mu buryo busanzwe nk’uko bigenda ku bandi bana.
Kuri iyo ngingo ariko, Depite Mukarusagara Eliane yagize inama atanga.
Ati: “Uje gusaba intanga, n’iyo atamenya isura y’uwazitanze (physiquément), ariko akamenya amazina ye kuko yaba yaremeye kuyandika ku kintu izo ntanga zibitswemo. Byafasha koroshya ibijyanye no kubyara no mu irangamimerere, ku buryo umwana yandikwa ko ari uwa runaka.”
Abafatanyabikorwa ba Leta mu rwego rw’ubuzima biganjemo imiryango itari iya Leta nabo bagize icyo babivugaho, bemeza ko hari uburenganzira umuntu agomba kugira kuri iyo ngingo.
Umwe muri bo avuga ko kumenya inkomoko ari uburenganzira ku mwana kandi ko kutabukurikiza byamutera ibibazo birimo no kuzagira agahinda gakabije.
Muramira Bérnard wo mu Muryango Strive Foundation ati: “Niba umuntu ashobora kujya muri Laboratwari agafata intanga gusa akigendera, uwo mwana ashobora kuzagira ibibazo byo kwiheba (depression) kuko azakenera kumenya Se wamubyaye.”
Kuri Depite Mujawabega Yvonne, kugura intanga ntibikwiye kuko atari ibya Kinyarwanda.
Ati: “Ubundi umwana akwiye kugira ababyeyi bazwi, ni byo byiza. Nubwo dushobora kuba turi kureba ibintu bya siyansi n’aba ‘Donors’, tugomba no kuzirikana kirazira z’umuco nyarwanda.”
Ukurikije imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, ibikubiye muri uyu mushinga biracyari agateganyo kandi bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, kugeza igihe uzatorwa n’inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, mbere y’uko uhinduka itegeko rigatangazwa mu igazeti ya Leta.