Ubuhindi: Abana 100 Barwaye Nyuma Yo Kurya Ibiryo Byakuwemo Inzoka Yapfuye

Amakuru Mu Mahanga Uncategorized

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Buhindi iri guperereza ngo imenye amakuru yose ku cyateye abana barenga 100 kurwara nyuma yo kurya ifunguro rya saa sita ku ishuri rikaza kubonekamo inzoka yapfuye.

Bivugwa ko uwatetse ayo mafunguro yirengagije nkana ko yasanzemo inzoka agaburira abana ibiryo byahumanyijwe n’icyo gikururanda.

Muri rusange abana 500 nibo bagaburiwe ibyo biryo ku ishuri riri mu Mujyi wa Mokama muri Leta uya Bihar iri mu Mujyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Ubuhinde.

Aho abana barwariye bigakomera, ababyeyi babo bigabije imihanda bajya kwigaragambya ndetse imwe muri yo barayifunga.

Mu itangazo iriya Komisiyo yasohoye handitsemo ko yaje kubona ko ibivugwa ari byo koko.

Rigira riti: “Komisiyo ibona ko ibyabaye, niba ari byo koko, ko ari ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku banyeshuri.”

Irasaba abakuriye iriya Leta “amakuru arambuye” mu gihe cy’ibyumweru bibiri, azaba arimo “uko amagara y’abo bana yifashe”.

Ifunguro rya saa sita rigenewe abana ku mashuri mu Buhinde ryatangiye gutangwa ku bigo byigaho abana bo mu miryango ikennye guhera mu mwaka wa 1925 mu gace ka Chennai (Madras) mu Majyepfo, hagamijwe kurwanya inzara no kongera umubare w’abana bajya mu ishuri.

Ku rundi ruhande ariko, hari ikibazo cy’umwanda mu bategura ayo mafungurio ku buryo wateje abana biga hirya no hino mu mashuri indwara zirimo gucibwamo, impiswi n’izindi.

Urugero rwa hafi kandi rubabaje ni urwo mu mwaka wa 2023 ubwo abana 23 bapfaga bazize ingaruka z’ifunguro rihumanye bafatiye kuri ririmwe mu mashuri yo muri Leta ya Bihar. Polisi yavuze ko abahanga bapimye iryo funguro bakarisangamo uburozi.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *