Sendika ishinzwe uburenganzira bw’abakozi bo mu Rugo yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu kwigisha abakozi gufata neza abana mu Ngo bakoramo no kwirinda kubahohotera babatura umujinya igihe hari ibyo batumvikanyeho n’abakoresha babo.
Mu bihe bitandukanye ku mbugankoranyambaga hagiye hasakara amashusho y’abakozi bo mu Rugo bahohotera abana, ndetse hari n’abishe abo mu Ngo bakoragamo nk’uko Imanza zitandukanye zagiye ziba ikimenyabose mu nkiko zibigaragaza.
Icyagiye kigaragara hamwe na hamwe ni uko intandaro yabyo ari amakimbirane cyangwa ukutumvikana kuba hagati y’umukozi wo mu Rugo n’umukoresha hanyuma bikarangira umwana ariwe ubigendeyemo.
Mu minsi ishize IJAMBORYUMWANA ryamenye ko hari Sendika ishinzwe uburenganzira bw’abakozi bo mu Rugo.
Twifuje kumenya niba guharanira ubwo burenganzira bifite aho bihuriye no kwigishwa kugira ngo ibibazo nk’ibyo bicogore cyangwa bihagarare, turayegera.
Mu kiganiro cyihariye n’Umunyamabanga mukuru wungirije w’iyo Sendika, Habimana Daniel yavuze ko mbere na mbere bayishinze kubera ibibazo abakozi bo mu rugo bahuraga nabyo ariko bakabura kirengera kuko bafatwa nk’abantu baciriritse, noneho ugasanga n’ibindi bibazo biza kubera uburenganzira bwabo bwahungabanyijwe.
Ati “Twabonaga bakorerwa akarengane ugasanga umukozi wo mu Rugo baraje bamwirukanye saa sita z’ijoro, saa munani z’ijoro, aho ashakiye [umukoresha] akamubwira ngo hambira ibyawe ugende.”
Ku rundi ruhande ariko kubera ibibazo bitandukanye byo guhohotera abana byagiye bikorwa na bamwe mu bakozi bo mu Rugo, bisa naho batukishije iryo zina.
Bishobora gutuma umuntu uharanira uburenganzira bw’umuntu wamaze gufata isura itari nziza muri sosiyete gutyo atakirwa neza.
Habimana yavuze ko nubwo baje guharanira uburenganzira bw’abakozi bo mu Rugo, banabigisha ishingano bafite zirimo izo kwita ku bana mu Ngo bakoramo.
Ati “Icya mbere tumwigisha kudahutaza wa mwana, icya Kabiri tumwigisha uburenganzira bw’umwana tukamwigisha ko wa mwana bari kumwe amufata nk’aho ari murumuna we, umwana we cyangwa amubereye Nyirasenge. Byigeze kubaho ugasanga ababyeyi batoteza abakozi ugasanga yatoteza umukozi umujinya wose akawugarura akawutura wa mwana bamusigiye tugerageza kubigisha tubabwira kureba uburenganzira bw’umwana.”
“Tugerageza kumubwira ngo reba uburenganzira bw’umwana, umenya ngo umwana se yariye, se yakarabye, ese yaryamye, ese yamesewe, ese yanyoye amata. Buri kimwe cyose kireba umwana ukimukorere atamutuye umujinya w’ababyeyi basize bakurakaje.”
Niyokwizerwa Eugenie ukora akazi ko mu Rugo mu Karere ka Kicukiro avuga ko hari igihe abakoresha baba intandaro y’amakimbirane hagati yabo n’abakozi abana bakabigenderamo.
Ati “Amakosa ajya abaho hari igihe nk’umukozi aza mu Rugo aje kwita kuri uwo mwana ugasanga ibitu ntibimeze neza, hari igihe aba Mabuja nabo bajya bagorana. Hakabaho igihe ntabyo kurya yamusigiye. Yego umwana yamusigiye ibyo kumuhereza kugira ngo nyine yite ku mwana ariko mu by’ukuri umukozi we ntabashe kwitabwaho ntabashe kuba umwe mu bandi bo mu Rugo. Bikaviramo ko umwana kutitabwaho neza byabindi basize umukozi nawe agafataho akinywera kuri ya mata.”
Umubyeyi wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, Niyotwizera Annet yabwiye IJAMBORYUMWANA ko hari abakoresha babi ariko ko hari n’abakozi bigiramo ubugome ariko ko ntawe yatunga urutoki ahubwo abantu bagomba koroherana.
Ati “Ntawe natera ibuye ariko hari umukozi ukubera umwana mubi akagutungura ntacyo utamukoreye ngo yishime gusa ariko natwe aba mabuje tujya tubamo abadaha agaciro umukozi kandi akurerera abana.”
Mu Kiganiro na Sendika byumvikana ko igihe abakozi bo mu Rugo baba bafite aho babariza igihe hari ibyo batumvikanyeho n’abakoresha babo kandi bagahabwa n’ubujyanama bishobora kurengera abana kandi bigakumira ibyago byashoboraga kubaho.
Sendika y’abakozi bo mu Rugo iburira abakoresha kwitondera abakozi baba barasezeye cyangwa baragiye ku mpamvu runaka nyuma bagasaba kugaruka.