Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryashimye uruhare rw’abagore bibumbiye mu matsinda bise “Mamans Lumières” bakorana na Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu kwigisha abandi bagore uko indyo y’umwana iboneye itegurwa, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana b’u Burundi.
U Burundi ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abana bagwingiye ku Isi. Imibare iheruka yerekana ko abana 54% bagwingiye. Bivuze ko utagiye mu mibare myinshi abarenga kimwe cya Kabiri (50%) cy’abana bo mu Burundi bagwingiye.
Ahanini ngo biterwa n’ubukene n’ubumenyi buke mu gutegura amafunguro y’abana.
Muri iki gihugu hari abagore bibumbiye mu matsinda bise “Mamans Lumières” bakorana na Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu kwigisha abandi bagore uko indyo y’umwana iboneye itegurwa.
UNICEF ivuga ko ibikorwa by’ayo matsinda birimo gutanga umusaruro buhoro buhoro kuko n’ubusanzwe igwingira ari ikibazo gikomeye kandi gifata igihe kugira ngo gikemuke.
Ibikorwa by’abo bagore wakwita ‘abahwituzi’ byatangiye mu 2013, bagamije gutabara abana bafite igwingira ridakabije kubona ibyatuma barivamo.
Byakozwe binyuze mu gupima abana benshi muri za Komini zitandukanye, abo bigaragaye ko batarajya mu ibara ritukura bagahita batangira guhabwa ubufasha bwo kuva muri iyo mimerere.
Uhugarariye UNICEF mu Burundi witwa France Bégin yabwiye France 24 ati: “ UNICEF ikorana na Leta bya hafi kugira ngo abana bigaragaye ko bashobora gutabarwa bataragwingira bikomeye, bahabwe ubufasha. Ni igikorwa kigomba guhabwa igihe kugira ngo gitange umusaruro”.
Umwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa ngo abana b’Abarundi bave mu bugwingire witwa Dr. Célestin Sibomana avuga ko mu kubigenza gutyo bakorana n’abo mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo ababyeyi bafite abana bagwingiye bahabwe imboga, imbuto n’amagi bityo babe bazanzamuka.
Buri Komini mu zagarayemo kiriya kibazo ihabwa Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Burundi yo kwifashisha buri mwaka.
Abana batarengeje imyaka itanu bahabwa indyo yuzuye kandi ababyeyi babo bagashishikarizwa kubagirira isuku mu byo barya, bambara cyangwa baryamira. Mu kubikora kandi ntihibagirana no kwita ku mirire y’abagore batwite.
Ifoto: Unicef/Burundi