Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Thierry B. Murangira yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha no kurinda uburenganzira bw’abana mu byo bakora byose kandi ko uzanyuranya nabyo azabihanirwa.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: “Hagiye gukorwa igikwiye. Tuboneyeho akanya ko kongera kwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha no kurinda uburenganzira bw’abana mu byo bakora byose. Kunyuranya nabyo, bihanwa n’amategeko arengera abana. Umwana niyubahwe!”
RIB ibitangaje nyuma yaho Umunyamakuru Emma Marie Umurerwa atabaje inzego zishinzwe kurengera abana ndetse anibaza niba ababyeyi bakomeza kurebera ibibera ku mbuga nkoranyambaga bihutaza uburenganzira bw’abana.
Umurerwa yabwiye Imvaho Nshya ko bibabaje kubona ku mbuga nkoranyambaga umwana muto akoreshwa mu gusobanura uko yabonye se asambanya mukuru we.
Yagize ati: “Ni umwana mutoya cyane uvuga ukuntu yafashe se ari gusambanya mukuru we. Akana nyine gatoya kakabivuga noneho n’uwo wahohotewe (Victime) na we ari ahongaho ari kugaragara n’amasura yabo bagaragara. Nyiri iyo channel (Youtuber) akajya aseka nyine,… sha ni ibintu bibabaje.”
Ni ubutumwa bwazamuye amarangamutima y’abakoresha X babutangaho ibitekerezo bitandukanye.
Uwitwa Peace Hillary yavuze ko abakoresha imbugankoranyambaga bakwiye kubahiriza uburenganzira bw’umwana mu byo bakora.
Ati: “Biteye isoni n’agahinda. Abo bakoresha ama channels bakwiye kubaha uburenganzira bwa muntu nk’abandi. Keretse niba bo amategeko akomoka ku masezerano mpuzamahanga by’umwihariko ayo u Rwanda rwashyizeho umukono atabareba!”
Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), yibukije ko imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana igihari kandi ko igiye gukurikirana iki kibazo ku ruhande rw’uburenganzira bw’umwana.
Ikiganiro cyatunzwe agatoki kimaze imyaka itatu kigaragara ku muyoboro wa Youtube, cyahise gisibwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 19 ivuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
