Gasabo: Barishimira ko bahawe ECD izabafasha kunoza imikurire y’abana

Abatuye Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bungutse urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku mirire mibi, yugarije abana. Ni urugo rushamikiye ku Itorero Bethesda Holy Church, rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 18 Mata mu Mudugudu wa Kadobogo hafi y’agakiriro ka Gisozi, aho iryo torero risanzwe rikorera ivugabutumwa. Umurenge wa Kinyinya ni umwe mu […]

Continue Reading

Rwamagana: Minisitiri Uwimana yasabye abagize umuryango kurinda abana inyigisho zirimo amacakubiri

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée ubwo yifatanyaga n’Abanyarwamagana Kwibuka ku nshuro ya 31, abagore n’abana biciwe mu Murenge wa Kigabiro ku Musozi wa Sovu mu Karere ka Rwamagana, yasabye Abanyarwanda kwimakaza urukundo n’amahoro mu muryango no kwirinda inyigisho zibiba amacakubiri mu bakiri bato. Umuhango wo Kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye […]

Continue Reading

Rubavu: Ibihumyo bigiye kuba indyo yo mu mashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye gutangirira mu bigo by’amashuri abanza 47 kugaburira abana ibihumyo, kuri ubu bifatwa nk’imboga zikungahaye ku ntungamubiri bikazafasha kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE ko basanze mu mashuri amwe n’amwe bakeneye kuvugurura imirire kugira ngo abana […]

Continue Reading

Babyeyi mwitondere ibiryamirwa n’ibikinisho by’abana banyu, ubushakashatsi bwatanze umuburo

Kaminuza ya Toronto muri Canada yasabye ababyeyi kwitwararika isuku y’ibikinisho n’ibiryamirwa by’abana kuko iyo byanduye bigira ingaruka ku bwiza bw’umwuka bahumeka, bikabanduriza ibihaha n’amaraso. Abo bahanga bavuze ko ibikinisho akenshi byanduzwa n’aho bibikwa cyangwa aho abana babikinishiriza. Umwuka mubi abana bahumeka bitewe n’aho barara ugwingiza imikurire yabo ugatuma ubuziranenge bw’ibyo amaraso yabo yakira bugabanuka bityo […]

Continue Reading

Rubavu: Amakimbirane mu miryango akomeje gutiza umurindi igwingira mu bana

Abahagarariye amadini n’amatorero bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango n’ubumenyi buke bwo gutegura indyo yuzuye, biza ku isonga mu gutiza umurindi igwingira rikigaragara mu bana bo muri ako karere. Bavuga ibyo mu gihe imibare y’abana bagwingiye mu Karere ka Rubavu igana na 32%. Umushumba w’Itorero Shekinah rikorera mu Murenge wa […]

Continue Reading

Nyarugenge: Umwana w’imyaka 17 n’umushoferi bapfiriye mu mpanuka y’imodoka eshatu

Mu masaha ya saa 13h mu Muhanda Kigali-Musanze ahazwi nka Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge habereye impanyuka y’imodoka eshatu zagonganye, ipfiramo abantu babiri barimo umwana w’umukobwa w’imyaka 17 abandi 12 barakomereka. Inzego z’umutekano zatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’Imodoka eshatu zagonganye. Byabaye kuri uyu wa 18 Mata 2025. Byaturutse ku modoka yo mu bwoko bwa […]

Continue Reading

Musanze: Umugore yishe umugabo na we ahita yiyahura

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga Akagali ka Rubindi mu Mudugudu wa Gacondo haravugwa inkuru y’akababaro y’umugore wishe umugabo we amutemesheje umuhoro, na we ahita yiyahura yimanitse. Byabaye kuri wa 17 Mata 2025 ahagana ku isaha ya 14h00. Byamenyekanye ubwo abaturanyi bumvaga abana ba ba nyakwigendera barira mu nzu ifunze. Nyuma yo kumva abana […]

Continue Reading

Rwanda: Abarangiza amashuri abanza batarengeje imyaka 16 bageze kuri 42%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko abatangira amashuri abanza bakayarangiza batarengeje imyaka 16 y’amavuko bageze kuri 42% mu 2024 bavuye kuri 31% mu 2017. Ni imibare yavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwamuritswe ku wa 16 Mata 2025. NISR igaragaza ko abana bitabira ishuri mu cyiciro cy’abanza hatitawe ku kigero cy’imyaka […]

Continue Reading

Sudani: Abana Miliyoni 15 Barashonje Bikomeye

Abana Miliyoni 15 bo muri Sudani ni ukuvuga abantu baruta abaturage bose b’u Rwanda baratabarizwa kubera inzara ibarembeje bikomeye. Si inzara ibamereye nabi gusa kuko barwaye, kandi bakaba batagira aho barara habereye abana. Intambara imaze imyaka ibiri n’umunsi umwe ica ibintu muri iki gihugu yashyize ubuzima bw’abana mu kaga gakomeye. Iyo ntambara ishyamiranyije Abajenerali babiri […]

Continue Reading

Karongi: Abana barenga 8,000 bavuye mu mirire mibi mu mezi atatu ashize

Akarere ka Karongi karishimira ko ingamba kashyizeho, zakuye abana barenga ibihumbu 8 mu mirire mibi kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe uyu mwaka wa 2025. Muri Mutarama 2025, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasuzumye abana bose bari munsi y’imyaka itanu, busanga abarenga ibihumbi 11 bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ako Karere n’abafatanyabikorwa bako bahise bihutira gusuzuma […]

Continue Reading