Umuyobozi w’amasomo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kabgayi B, yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akekwaho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri yigishaga.
Raporo ijyanye n’ibyo aregwa igaragaza ko uriya mugabo w’imyaka 55, akekwaho icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina abanyeshuri biga mu kigo akoramo, abakangisha kubirukana cyangwa kubima amanota.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Mata 2025, nibwo uwo muyobozi yatawe muri yombi nkuko Umuseke wabyanditse.
Ibi bikaba byemenzwa na bamwe mu banyeshuri uyu muyobozi yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina, barimo n’uwari waje kwimenyereza umwuga.
Bavuga ko bamwe yabasambanyaga abandi akabasoma, ndetse hakaba n’abo akorakora.
Abatanze ubuhamya bavuga ko babimenyesheje Inzego zikuriye ishuri kugeza ubwo uriya muyobozi ushinzwe amasomo, yemeye ibyo ashinjwa ndetse asaba imbabazi abishyize mu nyandiko, ariko ntiyakurikiranwa n’Inzego z’Ubugenzacyaha.
Muri ubu buhamya abahohotewe ntago hari butanganzwe amazina yabo kubera ko batujuje imyaka y’ubukure.
Umwe ati: ”Yatangiye kunkorakora arangundira, aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye, nasohotse meze nk’uwahahamutse. Nyuma uyu muyobozi yanditse ansaba imbabazi ku ihohotera yankoreye, ariko kandi ntibyambujije kubimenyesha Inzego z’Ubuyobozi bw’Ishuri ndetse n’iza Diyosezi ya Kabgayi ariko zikaba zitarabibwiye RIB icyo gihe”
Bamwe mu bakorana n’uyu Muyobozi ushinzwe amasomo bavuga ko batahakana cyangwa ngo bemeze ibivugwa kuri we kuko hari hashize igihe bihwihwiswa ko ahohotera abanyeshuri.
Umwe yagize ati: ”Iminsi y’igisambo ni 40 uyu munsi yafashwe.”
Umuyobozi wa G.S Kabgayi B, Frère Nsabimana Jean Baptiste yavuze abakozi ba RIB bahageze Mugitondo bamubwira ko bashaka uriya muyobozi ushinzwe amasomo baramujyana.
Ati: ”Icyaha bamukurikiranyeho ntacyo batubwiye, gusa ntakibazo asanganywe. Ibirenze kuri ibyo twategereza icyo inzego zibishinzwe zizatangaza”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeye ko uriya muyobozi yatawe muri yombi.
RIB ivuga ko iperereza rikomeje. Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
RIB ishimira abagiye batanga amakuru kugira ngo biriya bikorwa bimenyekane, ikanashishikariza abanyeshuri kujya batanga amakuru ku murezi ufite imico mibi, cyangwa ubashuka ngo abakoreshe imibonano mpuzabitsina.
Amategeko ateganya ko uhamijwe n’urukiko kiriya cyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu kuva ku bihumbi 200Frw ariko atarenze ibihumbi 300Frw.
MUNEZERO Jeanne d’Arc/Ijamboryumwana.rw