Mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri uwo Murenge, ababyeyi basaba ubuyobozi ko amazina y’abana bahiciwe yashyirwa ku Rwibutso.
Abana bahiciwe bari biganjemo abahungu. Ababyeyi bafite abana biciwe i Nyarubaka bavuga ko abo bana bishwe bashinyaguriwe ndetse ngo Interahamwe zabajugunuyaga mu cyobo ari bazima zigategeka ababyeyi babo kubarenzaho itaka.
Niyo mpamvu ikomeye ituma imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside iyo ibonetse ‘ishyingurwa mu cyuhahiro’ abicanyi batabahaye muri kiriya gihe cy’iminsi 100.
Umwe muri abo babyeyi witwa Laurence Mukandebe yabwiye itangazamakuru ko iyo baje kwibuka ababo bazize Jenoside bashyinguwe muri urwo Rwibutso, bababazwa ni uko nta mazina y’abana babo ahari.
Imibare ivuga ko rushyinguwemo abana 100 kandi nta zina na rimwe ryabo rigaragara.
Mu ijwi rumvikanamo agahinda yagize ati: “Turasaba ko amazina y’abana bacu b’abahungu yandikwa ku Rwibutso kuko bose bishwe bafite amazina azwi”.
Uyu mubyeyi avuga ko imfura ye bayishe kuwa Gatandatu, Se bamwica kuwa Gatanu.
Yunzemo ko hari ababyeyi bafite abana babo babiri cyangwa barenga bahashyinguwe ariko ntihagire izina byibura ry’umwe muri bo rihari.
Hari undi mugore witwa Claudette Mukabagire usaba ko kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi byazaba hari amazina yamaze gushyirwa kuri urwo Rwibutso.
Yabwiye UMUSEKE ati: “Twifuza ko amazina yabo atibagirana kandi iki cyifuzo tugihuriyeho na bagenzi bacu benshi”.
Mu gusobanura uko abo bana bishwe, avuga ko Interahamwe ‘zategekaga’ ababyeyi kubashyira mu cyobo rusange abana bagatakambira ababyeyi ko barimo kubatokoza abandi bakababwira ko babihatiwe n’abicanyi, ko nta kundi babigenza.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel avuga ko ubuhamya bw’aba babyeyi bumusharira iyo ubwumvise.
Asanga kimwe mubyo abo babyeyi bakeneye ari ihumure no kubizeza ko nta yindi Jenoside izongera kuba mu Rwanda.
Ku cyifuzo cy’uko amazina ya bariya bana ashyirwa ku Rwibutso, Niyongira yavuze ko ibyo bitazananirana kubera ko ikimenyetso gihari ndetse hakiri bamwe mu babyeyi babo babashije kurokoka bazafatanya nabo gushyiraho ayo mazina.
Ati:” Icyari gikomeye cyarakozwe. Aha hantu abana b’abahungu biciwe hari umwihariko kandi tuzubahiriza iki cyifuzo cy’ababyeyi.”
Tariki 18 Gicurasi 2025 nibwo hateganyijwe igakorwa cyihariye cyo kwibuka abana n’abagore biciwe i Nyarubaka.
Ifoto: Umuseke