Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kutadohoka kuri gahunda yo gupimisha abana

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Ubuzima Uncategorized

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, Byiringiro Jean Paul, yasabye abafite abana bato kubahiriza gahunda yo kubapimisha kuri site zagenwe aho batuye mu Midugudu, mu rwego rwo gukurikirana imikurire yabo kugira ngo uwo bigaragaye ko ari gusubira inyuma yitabweho hakiri kare.

Byiringiro yabigarutseho mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire (NCDA) no Kurengera Umwana, ku bufatanya bw’Akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa barimo World Vision, Cladho na AEE.

Bwabereye mu Murenge wa Kagano mu Kagali ka Rwesero ku isoko rya kijyambere rya Rwesero.

Mu buryo bwo gusangira ijambo, ababwitabiriye biganjemo ababyeyi bafite abana bato bagaragaje ko hari ibyo basobanukiwe n’ibyo badafiteho ubumenyi buhagije.

Ubwo yasubiza ikibazo cyabazaga igihe iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana itangirira n’igihe irangirira, umubyeyi witwa Namuhoraye Esperance, yagize ati “Iminsi 1000 ni ukuva igihe umubyeyi asamye, kugeza abyaye,…Kugeza amaze kwegera hejuru, …kugeza ku myaka itatu. Ni ukugeza ku myaka ibiri.”

Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato isobanura ko Iminsi 1000 ya mbere y’Ubuzima bw’umwana itangira umwana agisamwa kugeza agize imyaka ibiri.

Ni igihe gikomeye umwana aba agomba kwitabwaho kugira ngo azagire ubuzima bwiza.

Umwe mu bakozi ba NCDA bateguye ubwo bukangurambaga i Nyamasheke, Bikorimana Isaac, yafashe umwanya asobanura ingingo ku yindi aho ababwitabiriye bagaragaje ko badasobanukiwe neza.

Yibukije ababyeyi kujya kwa muganga igihe basamye, kubahiriza gahunda bahabwa n’abaganga, kwitwararika iminsi 1000 ya mbere y’abana babo n’izindi gahunda zo kwita ku bana bahabwa n’inzego zitandukanye.

Ati “Iminsi 1000 ni igihe cyihariye ku mwana, kubera ko navuga ngo ibintu niho bipfira ninaho bizukira. Icyo bivuze nuko uramutse urangaye muri ya minsi 1000 umwana wawe yagwingira kandi ntabwo uba ushobora kubisubuzia inyuma ariko uramutse umenya ko hari ikibazo ukagira icyo ukora ikibazo cyakemuka.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, Byiringiro Jean Paul, yasabye ababyeyi kwita ku nyigisho baherewe muri ubwo bukangurambaga ariko by’umwihariko kudacika intege ngo badohoke ku gupimisha abana aho batuye mu Midugudu.

Ati “Turabibutsa gukurikiza gahunda baba babahaye zo gukingiza abana. Ikindi iyo umwana agize amezi atandatu hari gahunda ihoraho yo gukurikirana umwana aho mujya kuri site isanzwe yo mu Mudugudu mugapimisha abana. Akamaro kayo ni uko umenya uko umwana agenda akura cyangwa yaba afite imbogamizi mu mikurire bakakugira inama umwana agatangira kwitabwaho hakiri kare.”

Gupimisha abana ni gahunda yo gukurikirana imikurire y’umwana imenyerewe hirya no hino mu gihugu.

Umwana apimwa ibiro, uburebure n’ikizigira. Ibyo bituma gukurikirana umwana byoroha bikamenyekana kare niba afite ikibazo cy’imirire agakurikiranwa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire (NISR) yo mu 2020 yerekana ko abana 37.7% bo mu Karere ka Nyamasheke bagwingiye.

Kaza ku mwanya wa Gatatu mu bugwingire mu Ntara y’Iburengerazuba nyuma ya Rusizi ifite abana 30.7% na Karongi ifite 32.4% bagwingiye. Akarere gafite abana benshi bagwingiye muri iyo Ntara ni Ngororero ifite 50.5%.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *