Gisagara: Ubushobozi buke bubakoma mu nkokora mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira (Video)

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bafite amakuru n’ubumenyi bihagije ku bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira, ikibazo gisigaye kikaba ari ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa.

Babigarutseho mu kiganiro cyabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro y’Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Mata 2025 cyibanze ku ngamba zo kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana.

Mu byo bavuga wumva ko ubumenyi babufite ariko kubushyira mu bikorwa bikaba ikibazo ndetse bamwe bakerura bakavuga ko bakomwa mu nkokora n’ubushobozi buke.

Muhuta Jean Damacsene utuye mu Umudugudu wa Ryabiyaga mu Kagali ka Cyamukuza yavuze ko azi neza ko Igi rimwe ku mwana buri munsi ari ingenzi ariko atayamuha buri munsi kubera ko afite inkoko imwe.

Yagize ati “Kugira ngo abana banjye bagire imirire myiza, mpinga imboga, nkorora inkoko bakarya igi wenda mu Cyumweru Kabiri cyangwa rimwe bitewe n’ayo zateye. Imboga nazo bakazirya, ibijumba biba Bihari nabyo bakabirya n’ibishyimbo ubundi bakabona n’igikoma.”

Ku mpamvu abana barya igi rimwe na rimwe mu Cyumweru, yagize ati “Impamvu inkoko ntitera buri gihe ntabwo amagi bagomba kuyarya buri munsi kuko hari n’ibindi biba bikenewe […] jyewe mfite eshanu zitera nayabaha buri munsi icyo mbivugiye ni uko ari imwe mfite.”

Nyiransabimana Immaculee ushinzwe imirire ku Kigonderabuzima cya Gishubi mu Karere ka Gisagara yavuze ko igikenewe ari uko inyigisho zihoraho.

Ati “Bisaba kwibutsa, umuturage ashaka ngo niba umubwiye ikintu ejo wongere usubireyo ni ukubaba hafi.”

Ku kijyanye n’ubukene, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise yavuze ko gahunda zo gukura abantu mu bukene zikomeje ariko na none ababyeyi bakwiye gutegurira abana babyara.

Yagiriye ababyeyi inama yo kujya bafata uburyo bwo Kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire kugira ngo babanze kwita ku bavutse.

Ati “Ikindi cyagarutsweho ni ikijyanye n’ubukene ariko ndagira ngo dutandukanye ikibazo cy’igwingira mu bana n’ubukene. Iyo umuntu agiye kubyara umwana agomba kwitegura. Hari uburyo budufasha Kuboneza urubyaro kugira ngo budufashe kubanza kwita kuri wawundi wavutse.”  

Yakomeje avuga ko kugira ubumenyi ari intangiriro nziza yo gukemura ikibazo bityo ko n’ubukangurambaga buzakomeza.

Ati “Nk’Akarere ka Gisagara kugira ngo mu 2029 ku ijanisha ryifujwe n’igihugu rya 15% rizagerweho kugira ngo rigerweho turakomeza gufatanya ariko cyane cyane dukomeza ubukangurambaga kugira ngo amakuru agere k umubare mwinshi w’ababyeyi bamenye uko bita ku bana.”

Mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana umwaka ushize Akarere ka Gisagara kari gafite 17.9% bagwinguye gusa Visi Meya Dusabe yavuze ko imibare bafite yo muri Mutarama yerekana ko basubiye inyuma ubu bafite 19.7%.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *