Ababyeyi bo mu Bwongereza na bagenzi babo bo muri Amerika baraye mu myigaragambyo bamagana Ikigo Meta cy’umuherwe Mark Zuckerberg kibarizwamo imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na Facebook kubera urupfu rw’abana babo bemeza ko rufite aho ruhuriye n’urwo rubuga nkoranyambaga.
Imiryango ine y’ababyeyi bo mu Bwongereza yafashe indege ijya i New York, ihahurira n’abandi babyeyi bo muri Amerika na Canada ngo bafatanye kwamagana Facebook.
Bose bahuriye ku ntero y’uko ubuyobozi bw’iki kigo bukwiye gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda ko abana babo bagerwaho n’akaga ko gukoresha imbuga nkorambaga, ako kaga kakabamo no kuhasiga ubuzima nk’uko byagendeye abana babiri baherutse gupfa bazira igihe kirekire bamaze kuri Facebook mu gahigo bari bahize bari kumwe na bagenzi babo.
Umwe muri abo bana yitwa Isaac Kenevan yari afite imyaka 13.
Umubyeyi we witwa Mark Kenevan yabwiye BBC ati: “ Turasaba ubuyobozi bwa Meta ko bukwiye gukora ibishoboka byose abana bacu bakarindwa ibintu biri kuri Facebook bishobora kubagiraho ingaruka”.
Abo babyeyi banasaba ko mu gihe umwana ashatse kujya gukoresha urubuga nkoranyambaga bwa mbere, hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kugenzura mu buryo bwose bushoboka ikigero cy’imyaka ye, hakarebwa n’urugero rw’imitekerereze ye.
Urupfu rw’uriya mwana rwabaye mu mwaka wa 2022, urukiko ruvuga ko yazize kujya mu bintu bitamurebaga, bituma umutima we uhagarara, gusa ababyeyi be bakavuga ko n’imbuga nkoranyambaga zabigizemo uruhare.
Ababyeyi be hamwe n’abandi bo muri Amerika na Canada banditse n’ikirego barega TikTok ikorera muri Amerika ko ishyiraho videos zikozwe ku buryo abana bazimaraho igihe kirekire gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
TikTok yo isubiza ko ikora uko ishoboye ikarinda abana ako kaga binyuze mu gutuma uwo ari we wese uje mu ishakiro rya videos zayo yerekezwa ahantu ashobora kubona izatamushyira mu kaga.
Ikigo Meta nacyo cyemeza ko cyashyizeho uburyo bwo kurinda ingimbi n’abangavu kujya mu matsinda ya Facebook ashobora kubashyira mu kaga, kikabikora binyuze mu gushyiraho icyo bise ‘teen accounts’.
Mu gihe ibi bivugwa, hari ababyeyi bo muri New York barimo uwitwa Ellen Roome nawe uvuga ko imbuga nkoranyambaga zatumye umwana we wari ufite imyaka 14 yiyahura, yitwaga Jools Sweeney.
Iperereza ryakozwe nyuma y’urupfu rwe niryo ryerekanye icyo yazize.
Madamu Roome asaba ababishinzwe kwemerera ababyeyi kujya bashobora kwinjira mu butumwa abana babo bacishaga kuri izo mbuga mbere y’urupfu rwabo bityo bikabafasha kumenya icyo basize bahavugiye cyangwa bahakoreye.
Kuba ababyeyi batamenya ibyo abana babo bakorera kuri izo mbuga biri mu bibahangayikisha.
BBC imaze kumva inkuru y’ibyabaye muri uyu muryango, yegereye ubuyobozi bw’ibigo TikTok, X, Snapchat, Discord na Meta – ari yo ifite Facebook, Instagram na Threads – ngo buyibwire iby’iki kibazo ariko buryumaho.
Gusa umuntu wo muri Snapchat we yagize ati: “ Twifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Ms Romme kubera kubura umwana wabo Jools watabarutse”.
Undi muvugizi wa TikTok yigeze kuvuga ko ikigo cye cyakuyeho 99% by’amashusho mabi ku bana, ni ukuvuga ayashoboraga gushyira imitekerereze n’imigirire yabo mu kaga.
Mu by’ukuri nta bushakashatsi butaziguye kandi bushingiye ku buhanga bwigeze bukorwa kuri iki kibazo. Gusa uwavuga ko imbuga nkoranyambaga zatangiye gushyira abana mu mimerere yabateza akaga ntiyaba abeshye.
Mu Rwanda byifashe bite?
Bamwe batinda gusinzira bari kuri TiTok, Facebook na Instagram, bikagira ingaruka ku mwigire yabo no mu myitwarire iboneye hagati yabo na bagenzi babo.
Abahanga mu mikorere y’ubwonko bavuga ko ubwonko butaruhutse neza bukora nabi, ntibushobore kwakira no gushungura neza amakuru buhabwa bityo umuntu akagira umunabi, gusinzira mu masaha y’akazi cyangwa y’amasomo n’ibindi.
Imbuga nkoranyambaga kandi zituma abana bareba amashusho y’urukozasoni, amashusho ateye ubwoba cyangwa se asekeje ariko ashobora gutuma bamara umwanya munini kuri izo mbuga nta kindi bakora.
Imyitwarire nk’iyo iteza intonganya hagati yabo n’ababyeyi babo cyangwa abandi babarera.
Kuba imibare yerekana ko Abanyarwanda batunze telefoni zigezweho biyongera buri mwaka kandi bakabona uburyo bwo kwigurira murandasi, bivuze ko hari n’uburyo bwinshi bworohereza abana kugera kuri ibyo byuma by’ikoranabuhanga.
Iyo bikoreshejwe mu buryo buteguwe neza kandi bwubaka, bigirira akamaro abana bakiga uko ahandi babayeho, bakabikoreraho ubushakashatsi n’ibindi.
Kubikoresha nabi nabyo bigira ingaruka.
Ifoto: EverydayHealth