Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yatangaje ko yagiranye ibihe byiza n’abana bo muri ‘Incredible Kids Academy’, mu Karere ka Rubavu, ubwo yabasuraga muri gahunda y’ibikorwa bitandukanye arimo gukora muri iyi minsi bijyanye no kwizihiza imyaka 25 amaze akorera Imana.
Uyu muhanzi Indirimbo ya mbere yitwa ‘Mfite Umukunzi’ yayisohoye mu 2000 bisobanuye ko mu 2025 imyaka 25 ishize ari muri urwo rugendo, akaba ari gutegura igitaramo cyo kuyizihiza.
Agaruka ku bikorwa byo gusura abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda, biga muri Incredible Kids Academy yavuze ko yashimishijwe no gusanga babayeho neza kandi bagiranye ibihe byiza.
Ati: “Nabanye nabo, turataramana, tugirana ibihe byiza kandi nshishikariza abantu ijambo rivuga ko idini nyakuri ari ugusura imfubyi n’abapfakazi no kwirinda ibibi. Byanshimishije kubana, twabyinanye, turaganira bimbera byiza.”
Alexis Dusabe yabwiye KigaliToday ko mu gitaramo ategura kitwa ‘Umuyoboro 25 Years of Talent and Grace’, azaba yizihiza imyaka 25 akora umurimo w’Imana, yifuza gutumira abo bana bo muri Incredible Kids Academy kuko yabasanganye impano akazabera umuvugizi.
Alexis Dusabe avuga ko arimo gutegura album igizwe indirimbo 15 zizaba ziri mu Kinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’ Icyongereza kandi buri kwezi asohora indirimbo.