Huye: Mukansanga yaganirije abangavu bahisemo gukina umupira w’amaguru by’umwuga

Amakuru Imyidagaduro

Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima, yaganirije abana b’abakobwa bacumbitse ahatorezwa gukina umupira w’amaguru mu Karere ka Huye ababwira ko kuwukina neza bawushyizeho umutima, kurangwa n’ubupfura no kwita ku masomo asanzwe yo mu ishuri uko bikwiye bizabageza ku nzozi zabo.

Abo bana bafite hagati y’imyaka 15 na 17 baturutse mu bigo by’amashuri bitandatu (Centre d’Excellence), byatoranyije ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Sports Scolaire.

Umwiherero barimo urakorwa mu kubafasha kongera ubumenyi mu mikinire igezwemo mu gukina umupira w’amaguru, bagatozwa n’ababigize umwuga.

Mukansanga Salima wari mu baje kuganiriza aba bana b’abakobwa ubwo barangizaga uwo mwiherero yababwiye ko gukora siporo ubishyizemo umutima, bigeza abantu ku nzozi zabo.

Yababwiye ko gukina umupira w’amaguru bikiza ubikora iyo abikoze kinyamwuga.

Avuga ko abana bafite ubushobozi bwo gukora byinshi kandi bakagera kure kurenza aho we yagejejwe na Siporo, akemeza ko ubwo bo ari abana, bafite amahirwe yo kuzatezwa imbere n’ibyo bakora binyuze mu kwiga neza no kugira ikinyabupfura mu byo bakora.

Mu mwaka utaha (2026), hazaba undi mwiherero uzahuza abo bana hagamijwe kureba aho bagejeje urwego rw’imikine.

Ifoto: Umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *