Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée ubwo yifatanyaga n’Abanyarwamagana Kwibuka ku nshuro ya 31, abagore n’abana biciwe mu Murenge wa Kigabiro ku Musozi wa Sovu mu Karere ka Rwamagana, yasabye Abanyarwanda kwimakaza urukundo n’amahoro mu muryango no kwirinda inyigisho zibiba amacakubiri mu bakiri bato.
Umuhango wo Kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye kuri uyu wa 20 Mata 2025, mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu kagari ka Sovu.
Mu buhamya yatanze, Uwimana Assumpta, uri mu bagore barokotse ubwicanyi ndengakamere bwabereye kuri uyu musozi wa Sovu, yavuze ko abagore n’abana b’abakobwa bakorewe ibibi birenze ibyo umuntu ashobora kumva.
Abagore n’abakobwa bashyizwe mu byumba by’amashuri by’Ikigo cy’Amashuri cya Sovu, Interahamwe zikabasimburanaho zirabasambanya. Zicaga abana zibakubise ku nkuta ubundi zigatwikira urusenda uruhande rw’imirambo kugira ngo ugihumeka yitsamure zimwice. Uko niko kandi abandi bajugunywaga mu biyaga nka Muhazi na Mugesera.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa yavuze ko mu gihe baba bari kwibuka bibuka amagambo mabi no gushinyagurirwa byabanzirizaga abicwaga bikabashengura umutima.
Yavuze ko ikirushaho gushengura abarokotse ari abatagaragaza aho bajugunye abishwe ngo bashyingurwe mu Cyubahiro
Yagize ati” Nibyo bikomeza kudushengura muri bino bihe ariko cyane tugashengurwa nuko ibyo hari ababibonye bazi ukuri badashaka kugaragaza, ndetse badashaka no kudusaba imbabazi, cyangwa ngo batwereke aho abacu babajugunye hirwa no hino, kugira ngo tubashe kubasubiza icyubahiro bambuwe, twebwe tuzi agaciro k’imbabazi twahisemo kuzitanga ntanuwazidusabye kuko nuzisabye ibikora bya nyirarureshwa”
Musabyeyezu yashimiye Inkotanyi zabahumurije kuko nyuma yo guhagarika Jenoside ihumure babahaye ariryo ryababereye icyomoro cyatumye batwaza kugeza uyu munsi.
Yagize ati”Twibuka amateka yacu akarishye, ariko tunashima mubyo dushima harimo n’umurongo mwiza duhabwa harimo no kwibuka abacu, bituma twiruhutsa tukumva ko abacu basubijwe agaciro. Mujye mukomeza mubidutegurire neza tuzakomeze kwibuka abacu no kubaririra kuko tutabishoboye cya gihe.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yavuze ko umwihariko wo Kwibuka abagore n’abana ari uwo kurushaho gutekereza ku bugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranwe ikanakoranwa.

Yagize ati ”Kwibuka abagore n’abana bifasha gutanga ubutumwa abakiri bato tukabasobanurira amateka yaranze igihugu cyacu bakumva neza ko bagatonzwa kubaha ikiremwa muntu icyo aricyo cyose kandi nta vangura iryo ariryo ryose kandi bidufasha gutoza urubyiruko guharanira gushyira imbere indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda gukunda igihugu gushakira hamwe icyateza imbere imibereho yabo ntanumwe usigaye inyuma biradusaba rero gukomeza gushyira hamwe mu kuyirwanya cyane kuko ikigaragara mu gihugu cyacu imibare igenda ibigaragaza uko bikomeza kugenda bigaragara”.
Akomeza agira Ati ”Bidufasha gukangurira abagore by’umwihariko bagira uruhare runini mu kurera kwimakaza urukundo n’amahoro mu miryango no kubitoza abakiri bato […] twirinde inyigisho zirimo amacakubiri duharanire kuzaraga abana bacu igihugu kitarangwamo amateka twabonye, urubyiruko bana bacu turabasaba kwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayariyo yose.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu ni rumwe muri 11 zo mu Karere ka Rwamagana. Ruruhukiyemo imibiri y’abagera kuri 706 harimo Abana 385, abagore 239 n’abagabo 82 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Munezero Jeanne d’Arc/Ijamboryumwana.rw