Gasabo: Barishimira ko bahawe ECD izabafasha kunoza imikurire y’abana

Amakuru Ubuzima

Abatuye Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bungutse urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku mirire mibi, yugarije abana.

Ni urugo rushamikiye ku Itorero Bethesda Holy Church, rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 18 Mata mu Mudugudu wa Kadobogo hafi y’agakiriro ka Gisozi, aho iryo torero risanzwe rikorera ivugabutumwa.

Umurenge wa Kinyinya ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, ukaba ufite umwihariko wo kuba ari wo utuwe cyane kurusha indi mu gihugu, ukagira n’umubare munini w’abana bafite ibibazo by’igwingira ugereranyije n’indi yo muri ako Karere.

Imibare y’umwaka ushize wa 2024 y’Akarere ka Gasabo, igaragaza ko gafite 18.7% by’abana bagwingiye mu gihe Umurenge wa Kinyinya ufite 19%, akaba ari wo mubare uri hejuru kurusha indi Mirenge yose y’Akarere.

Iyi ECD nshya yiyongera ku zindi 12 zifasha Umurenge gukemura ikibazo cy’igwingira, izita ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’itanu bagera ku 100.

Bazajya bahabwa amafunguro afite intungamuburi nkenerwa ku mwana, ndetse bahabwe n’ubumenyi bujyanye n’amashuri y’incuke.

Bamwe mu babyeyi baharerera, bavuga ko batoroherwaga no kubona uwo basigira abana, ku buryo byagiraga ingaruka ku buzima bw’abana.

Safina Mujawimana, umwe muri abo babyeyi avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini, kubera ko yitabwaho bitandukanye na mbere atarahamujyana.

Ati: “Umwana wanjye byaramuhinduye kuko yari agejeje imyaka itanu atarajya ku ishuri, ku buryo iyo nazindukaga ngiye kurangura Nyabugogo namukingiranaga ariko nagaruka ngasanga yarize nkumva birambabaje.”

Umushumba w’iri torero, Rev. Pasiteri Jeanne D’Arc Rugamba yabwiye Kigali Today  ko nyuma yo kubona ubuzima bw’ababyeyi bakorera mu gakiriro ka Gisozi babayeho n’abana babo basanze bakwiriye gushaka uko babafasha.

Yagize ati: “Twari dufite abana bagera muri 20 bafite igwingira, ariko uyu munsi twasanze harimo umwe  utaragera ku kigero cyiza, ariko bigaragara ko mu kwezi kumwe nawe azaba yavuyemo.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima n’Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gasabo, Alphonse Rutarindwa, avuga ko muri uwo Murenge nta ECD y’icyitegererezo yari ihari akemeza ko  iyatashwe bayitezeho ibisubizo.

Yongeyeho ati: “Iyi ECD izafasha cyane Umudugudu wa Kadobogo n’indi byegeranye by’umwihariko ababyeyi bigaragara ko bashaka imibereho mu gakiriro ka Gisozi, aho usanga baraburaga aho basiga abana babo.”

Mu Karere ka Gasabo hari ibigo 475 bya  ECD byongeraho iby’icyitegererezo bitandaty na 78 bikorera ku bigo by’amashuri, byose bikaba byita ku bana barenga ibihumbi 47. Ku rwego rw’igihugu habarurwa ECD zirenga ibihumbi 31 zita ku bana Miliyoni 1.1.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *