Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) mu bushakashatsi giherutse gukorera mu Karere ka Kirehe, cyagaragaje ko abana benshi bahuye n’ibibazo by’imikurire n’igwingira byaturutse mu mibanire mibi y’ababyeyi, aho ababyeyi b’abagabo batita ku miryango yabo ndetse na bamwe mu bagize imiryango batabashije kugana ishuri nibura ngo barangize amashuri abanza.
Mu bushakashatsi iki kigo cyakoreye ku bagore 86 barimo batandatu batwite na 80 bonsa, muri aba bagore 73% bagaragaje ko ababyeyi b’abagabo batajya babafasha mu kwita ku buzima bwabo ndetse ko babatererana mu rugendo rw’imikurire y’abana babo; kimwe mu bintu bituma abana bagira ibibazo by’ubuzima harimo no kugwingira.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu babajijwe uko ari 86, muri bo 5% babashije gusoza ikiciro cy’amashuri yisumbuye, 63% bize nibura amashuri abanza, mu gihe 32% batigeze bakandagira mu ishuri.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana mu ishami rishinzwe uburezi n’amahugurwa y’abaturage, Ntigurirwa Léandre, yagaragaje ko mu Karere ka Kirehe aho bakoreye ubu bushakashatsi bahasanze abana barenga 26 bafite ibibazo mu mikurire yabo, avuga uruhare runini rukomoka ku babyeyi batize.
Yagize ati: “Igikomeye gituma hakigaragara igwingira ni imyumvire y’ababyeyi, kuko abo twaganiriye abenshi urwego rwabo rw’imyigire ni rutoya abo twaganiriye abenshi ntabwo bigeze barangiza amashuri abanza, kimwe mu bituma kumva kwabo biba bigoye cyane, ibikorwa bikorwa n’Akarere byo birahari gusa imyumvire y’abaturage yo iracyari inyuma, kuba abamama batarize amashuri agaragara ni kimwe mu bituma hakigaragara igwingira.”
Agaruka ku babyeyi b’abagabo, Ntigurirwa agaragaza ko mu bushakashatsi bakoze basanze koko aho aba babyeyi batajya bita ku ngo zabo na byo bifitanye isano n’ubumenyi buke.
Yagize ati: “Ababyeyi b’abagabo twabonye ko batajya bita ku ngo zabo, gusa nabyo biterwa n’ubumenyi bukeya, hari n’igihe usanga aba babyeyi bataba mu ngo zabo, aho baba baragiye gupagasa. Gusa nabo haba harimo ikibazo cy’imyumvire ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bazagenda babyumva.”
Hari abaturage bagaragaje ko bemeranya n’ubu bushakashatsi gusa bagasaba ko abatarabashije kujya mu ishuri bajya bahabwa inyigisho zihariye zo kwita ku bana babo.
Ndikubwinama François yagize ati: “Igituma abana bagwingira hari abantu usanga amafaranga babonye bayajyana mu tubari kuyagura inzoga ntabe yakwibuka ko umwana akeneye igi, cyangwa se agomba guhabwa igikoma, hari n’abagore baba bonsa bakirirwa banywa inzoga; icyo gihe iyo yonsa umwana yonka inzoga, ibyo rero nanjye mbona biterwa n’uko baba bataragiye mu ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janvière avuga ko hari byinshi bikorwa mu Karere kugira ngo ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bwitabweho.
Yagize ati: “Hakorwa byinshi bitandukanye harimo guhugura abajyanama b’ubuzima nabo bakaganira n’abaturage harebwa by’umwihariko icyakorwa kugira ngo imibereho y’umwana igende neza guhera akiri mu nda ya mama we. Turasaba ubufatanye bwa buri wese mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuko umwana witaweho neza ni we utanga umusaruro amaze gukura agateza Igihugu imbere.”
Imibare y’ubushakashatsi bwa 6 ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.
Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%. Mu Karere ka Kirehe ubuyobozi buvuga ko ubu bo bageze kuri 11.9%.