Babyeyi mwitondere ibiryamirwa n’ibikinisho by’abana banyu, ubushakashatsi bwatanze umuburo

Amakuru Mu Mahanga Udukuru tw'Abana Uncategorized

Kaminuza ya Toronto muri Canada yasabye ababyeyi kwitwararika isuku y’ibikinisho n’ibiryamirwa by’abana kuko iyo byanduye bigira ingaruka ku bwiza bw’umwuka bahumeka, bikabanduriza ibihaha n’amaraso.

Abo bahanga bavuze ko ibikinisho akenshi byanduzwa n’aho bibikwa cyangwa aho abana babikinishiriza.

Umwuka mubi abana bahumeka bitewe n’aho barara ugwingiza imikurire yabo ugatuma ubuziranenge bw’ibyo amaraso yabo yakira bugabanuka bityo ubwonko bwabo bukagwingira.

Ubushakashatsi buvugwa aha, bwasohowe n’abashakashatsi bo mu ishami ry’ubumenyi bw’Isi muri Kaminuza ya Toronto muri Canada,  ku wa 15 Mata 2025.

Bwakorewe mu byumba 25 by’abana bafite hagati y’amezi atandatu n’imyaka ine, hapimwa umwuka wo mu byumba bakiniramo ndetse n’ibyo bararamo.

Utuvungukira tw’ibinyabutabire biba mu mwuka wo mu nzu abana bakiniramo, ibishyirwa mu bikinisho byabo ngo bitabaremerera, ibishyirwa mu myenda no mu bikoresho byo mu nzu ngo bidafatwa n’inkongi y’umuriro vuba, n’ibituma bitangizwa n’imirasire y’izuba byose bihumanya abana mu buryo runaka.

Umwarimu muri iyi Kaminuza Prof. Mariam L. Diamond yavuze ko utwinshi muri utwo tunyabutabire twasanzwe hafi y’uburiri bw’abana.

Kimwe muri ibyo binyabutabire kitwa “Phthalate” kigira ingaruka ku mikorere y’imyanya myibarukiro mu bana b’abahungu bato n’abamaze kwigira hejuru.

Izindi ngaruka bigira ni ukubatera uburwayi bwa Asthma, imikorere mibi y’umutima, ibintu bikura bikazabatera na cancer ndetse n’urupfu iyo bikabije ntibivurwe kare.

Prof Mariam L. Diamond ati: “Biteje inkeke kuba ibi binyabutabire bikiboneka mu buriri bw’abana kandi tuzi ko byagaragaye ko ntacyo bifasha mu kwirinda inkongi. Ababyeyi bakwiye kuryamisha abana babo aho bizeye ko batekanye”.

Ababyeyi bagirwa inama yo kuryamisha abana ahantu hatari ibikinisho cyangwa se byaba bihari bikaba ari bike cyane.

Bagomba kandi kumesa kenshi ibyo umwana araramo no guhitamo gukoresha ibintu bitahinduriwe ibara kuko ibikoresho bisanzwe cyangwa ibikinisho by’abana bifite amabara ‘apika’ akenshi biba birimo ibinyabutabire bikomeye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *