Mu masaha ya saa 13h mu Muhanda Kigali-Musanze ahazwi nka Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge habereye impanyuka y’imodoka eshatu zagonganye, ipfiramo abantu babiri barimo umwana w’umukobwa w’imyaka 17 abandi 12 barakomereka.
Inzego z’umutekano zatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’Imodoka eshatu zagonganye. Byabaye kuri uyu wa 18 Mata 2025.
Byaturutse ku modoka yo mu bwoko bwa Vigo yihutaga cyane yashatse kunyuranaho (kudepasa) na Toyota ariko ihita ihura na Ritico, zihita zigongana ‘kuburyo bukomeye’.
Vuguziga Gregoire wari uwarutwaye Vigo yahise yitaba Imana hamwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 bari kumwe.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gutwara ku muvuduko urenze uwagenwe.
Ati “Icyateye impanuka ni Vigo yari ku muvuduko mwinshi yanyuze ku yindi modoka nabi itareba aho iri kujya. Ibi bintu nibyo bikunda guteza impanuka cyane, turasaba abashoferi kwirinda umuvuduko nk’uwo no kunyuranaho ahatemewe.”
Abantu babiri nibo bakomeretse bikomeye ndetse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi 10 bakomeretse byoroheje.
