Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga Akagali ka Rubindi mu Mudugudu wa Gacondo haravugwa inkuru y’akababaro y’umugore wishe umugabo we amutemesheje umuhoro, na we ahita yiyahura yimanitse.
Byabaye kuri wa 17 Mata 2025 ahagana ku isaha ya 14h00. Byamenyekanye ubwo abaturanyi bumvaga abana ba ba nyakwigendera barira mu nzu ifunze.
Nyuma yo kumva abana batabariza mu nzu umwe mu bahageze mbere yahamagaye telefoni y’umugabo yumva irimo gusonera mu nzu ariko ntawuyitaba. Bahise bica inzugi basanga umugore n’umugabo bose bapfuye.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bahise batabara, imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa ku bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mbere yo gushyingurwa.
Basize abana babiri umwe w’imyaka 8 n’iw’ Itatu. Amakuru avuga ko umugabo yari amaze iminsi agurishije ishyamba ariko amafaranga akayarya wenyine akaba aribyo bari bamaze iminsi bapfa.