Akarere ka Karongi karishimira ko ingamba kashyizeho, zakuye abana barenga ibihumbu 8 mu mirire mibi kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe uyu mwaka wa 2025.
Muri Mutarama 2025, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasuzumye abana bose bari munsi y’imyaka itanu, busanga abarenga ibihumbi 11 bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Ako Karere n’abafatanyabikorwa bako bahise bihutira gusuzuma icyo kibazo ndetse bashyiraho ingamba zigamije kugisohokamo.
Mu ngamba zashyizweho harimo iyitwa ‘Jyejuru Kibondo (Gahunda y’Iziko)’. Muri iyi gahunda umwana uri mu mirire mibi akurikiranwa byihariye mu gihe cy’iminsi 12 ikurikiranye ndetse ababyeyi be bakigishwa gutegura indyo yuzuye kandi iteguranwe isuku bakoresheje ibiribwa biboneka aho batuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie yabwiye IJAMBORYUMWANA ko iyi minsi isiga umwana yiyongereyeho amagarama arenga 200.
Ati “Ni gahunda yo kugaburira abana bafite imirire mibi ikorwa mu gihe cy’iminsi 12 umwana akaba yiyongereyeho amagarama nibura 200 ashobora no kurenga. Ababyeyi barahura bagategurira ifunguro hamwe bakagaburira abana.”
Ibyo kandi bijyana no kubakangurira ababyeyi guhinga imboga zihagije muri buri rugo kandi bakigishwa ko zitekwa kuri buri funguro. Buri cyumweru na buri kwezi hatangwa raporo yuko bihagaze kuri abo bana.
Umuhoza avuga ko kubera izo gahunda zikomatanyije, mu bana barenga 11,000 bari babaruwe muri Mutarama 2025, ibipimo biheruka gukorwa mu byumweru bibiri bishize bigaragaza ko muri bo abarenga 8000 bakize.
Mu bafatanyabikorwa bari gufatanya n’Akarere muri icyo gikorwa harimo Umuryango witwa Umurinzi w’Ubuzima.
Umuyobozi w’uwo muryango, Dushimimana Jonathan yavuze ko nyuma yo kubona ko mu bitera imirire mibi n’igwingira harimo kutamenya gutegura indyo yuzuye no kutabona ibikomoka ku matungo basanze bikwiye ko ababyeyi babihugurwamo kandi bagafashwa kubona amagi.
Ati “Twahaye imiryango inkoko 100 kugira ngo bazorore zibafashe kubona ibikomoka ku matungo. Mu bo twazihaye harimo imiryango irimo abana 60 barwaye imirire mibi. Ni igikorwa duteganya ko kizakomeza kuko duteganya gutanga inkoko zirenga 1500”.
Ntahondereye Bonifilde wahawe inkoko yavuze ko abana be bagwingiye kubera kutabona ibikomoka ku matungo bityo inkoko yahawe izamufasha gukemura icyo kibazo.
Isuzuma aka Karere gaheruka kwikorera rigaragaza ko abana bagwingira bagabanutseho 8,5% mu myaka ine ishize bagera kuri 24,5% bavuye kuri 33%.