Mu Mujyi wa Mbuji-Mayimu Ntara ya Kasaï-Oriental muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hari abana babarirwa mu magana bazinduka bajya gushaka aho bakura ikiraka ngo bahembwe bafashe iwabo kubona ibibatunga.
Abo bana babwiye Radio Okapi ko nyuma yo gutakaza icyizere cyo kuzasubira ku ishuri bahisemo kujya gushaka aho batera ikiraka ngo babone agafaranga ko kunganira ababyeyi babo mu gutunga ingo.
Abenshi muri bo bihangiye ubucuruzi bw’ubuconco, bakabukorera cyane cyane mu isoko riri ahitwa Bakwandanga muri Mbuji-Mayi.
Ugeze muri iryo soko wese atungurwa n’ubwinshi bw’abo bana baba baje kugurisha amadanzi, n’udukapu bakase muri plastique bagurisha abantu baba bashaka ibyo batwaramo ibicuruzwa. Hari abacuruza amagi, abandi bagafasha abantu gusukura aho bakorera.
Abo bana kandi bagurisha imiti baba bakuye ahantu hatandukanye bakayiha abayikeneye barimo abarwaye umutwe, abafite umuriro n’abandi bumva baguwe nabi.
Bamwe muri abo bana bavuga ko iyo babonye amafaranga, bayabika kugira ngo azabafashe mu kwishyura amashuri igihe bizaba bibaye ngombwa ko basubira kwiga.
Ubuyobozi bwa Kasaï-Oriental bwatangije uburyo bwo kureba uko abana bazafashwa gusubira ku ishuri
Ushinzwe uburezi muri aka gace witwa François Mukendi avuga ko igihe nikigera abana bazasubira ku mashuri kuko Leta iri kubibategurira.
Mbuji-Mayi ni umujyi utuwe n’abantu Miliyoni eshatu ariko babayeho nabi kubera kutagira ibikorwaremezo bifasha mu bucuruzi, ubuvuzi, uburezi no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Ibyo rero bituma abana n’ababyeyi babo batuye uyu mujyi bakora uko bashoboye ngo babone uko baramuka.