Burera: Abarimu bazamuye ikibazo cy’abana bashorwa mu burembetsi n’abajya kwiga banyoye Kanyanga

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Uburezi Uncategorized

Mu Karere ka Burera, hari ababyeyi bashora abana mu bikorwa bitemewe byo kwambutsa ibintu bitandukanye birimo n’ibiyobyabwenge babikura muri Uganda bizwi nk’Uburembetsi, kurusha kubashishikariza kugana ishuri, kuburyo abarimu babibonamo ikibazo gikomeye ku hazaza h’abana babishorwamo kuko hari n’abasigaye bajya ku ishuri banyoye Kanyanga.

Ibyo ni bimwe mu byagaragarijwe mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira, isuku n’isukura ndetse n’indwara zituruka ku mwanda bwakorewe mu mashuri yo muri ako Karere mu Mpera z’Ukwezi gushize.

Ni ubukangurambaga bufite intego yo guca igwingira burimo gukorwa n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu (Cladho) n’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikrishtu (World Vision) bugakorerwa mu mashuri amwe n’amwe.

Gusa ntibyabujije ababwitabiriye kuzamura iki kibazo wabonaga ko cyabababaje.

Ababyeyi bari bitabiriye icyo gikorwa basabye ko ubuyobozi bwakongera imbaraga mu kurwanya uburembetsi ndetse hakarebwa no ku bashora abana mu biyobyabwenge.

Umubyeyi umwe yagize ati ”Birababaza kubona abana bato bashorwa mu bintu bibabuza kwiga nka Kanyanga, […] ugasanga agiye kwiga yabirayemo rwose turasaba ko leta yakongera ikabihagurukira bigacika rwose abana bacu bakiga batekanye kuko nibo twitezeho ibyiza biri imbere erega no kuba amashuri aba atazitiye bituma abana igihe bashakiye kugenda bagenda”.

Umwe mu Barezi utashatse ko amazina ye atanganzwa yagize ati ”Ikibazo gikomeye nuko hakiri ababyeyi batwara abana mu burembetsi muri wikendi, hari n’abajyayo n’ijoro bakaza ku ishuri bavuye kurembeka urumva umwana waraye muri izo nduruburi za n’ijoro, aza ku ishuri n’ubundi ananiwe ntabashe kwiga.

Hari n’igihe aba yanyoye n’iyo kanyanga, urumva umwana unywa Kanyanga akiri muto kugira ngo yige biragoye. Twifuzaga ko leta yakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya abarembetsi ariko zirengeje izakoreshejwe mbere kuko ni bamara gucika intege n’abana bazagaruka mu ishuri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko bagiye gushyira imbagara mu gukangurira ababyeyi kumva ko nubwo baturanye n’umupaka badakwiye kwigisha abana imico mibi.

Ati ” Ntago twari tubizi ariko tugiye kubikurkirana cyane ko murino minsi hari ubukangurambaga bwabaye mu mashuri ku byerekeranye no kureka ibiyobyambwenge na Kanyanga mu bato kandi abangaba ni ababa bagiye gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

Ku bijyanye no kuba amashuri atazitiye bituma abana bagenda igihe bashakiye bikabangamira imyigishirize yavuze ko nacyo kizarebwaho kigakemuka.

Yagize ati ”Kuba amashuri atazitiye tugiye kibikurikirana kubera y’uko bigendana n’ingengo y’imari tubona mu Karere kacu ka Burera ariko by’umwihariko hari n’amafaranga twohereza mu bigo by’amashuri hakagenwa uko amafaranga akoreshwa no kuba bakishakamo ibisubizo kuri ayo mafaranga baba bahawe bigakemuka nko kuzitira ishuri ntago bisaba imwe ihambaye cyane ariko ikaba yafasha abana kudatoroka ngo bajye hanze”.

Abarimu bagaragaza ko iyo abana bashowe mu burembetsi bibakururira gukoresha ibiyobyabwenge bakiri bato.

Ingingo ya 220 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ushora umwana mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubw’intwaro cyangwa bindi bicuruzwa bitemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kuva kuri Frw 1,000,000 kugeza kuri Frw 5,000,000.

Munezero Jeanne d’Arc/Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *