Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje ko hari icyizere ko bamwe mu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bazayipfana batayitoje abakiri bato cyane cyane abari mu mashuri kuko batinya ko babavamo.
Tito Rutaremara yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda ubwo abayobozi mu Itorero rya ADEPR, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguwe.
Tito Rutaremara yagaragaje ko intambwe imaze guterwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ikomeye kuburyo amakuru abana bakura mu mashuri no mu biganiro bitandukanye atuma badashobora kuyimira bunguri.
Yagize ati “We niba atarahinduka, yahinduka igice, yahinduka kimwe cya kabiri, yahinduka 20%, n’iyo ashatse kubyigisha umwana we yaramaze kugera mu mashuri yisumbuye, uwo mwana aba atangiye kugira ibyo ashidikanyaho kandi uwo mubyeyi atinya kubyigisha umwana muto kuko aba atinya ko yazabivuga ku bandi ubwo akamenyekana.”
Yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ku bubi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza ubwo irandurwa burundu.
Yerekanye ko aho u Rwanda rugeze ari heza kuko nta muntu ugitinyuka gusohora amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kanwa ke ahubwo benshi bahitamo gupfana ubwo burozi.
Yagaragaje ko nubwo hari ahajya hagaragara ibikorwa bike by’ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu gihugu aba ari bike bitavuze ko biri mu Banyarwanda bose.
Yashimangiye ko hatewe intambwe ikomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko hazakomeza gushyirwamo imbaraga mu kubaka umuryango Nyarwanda uzira amacakubiri.