Yari afite imyaka 7 ubwo yabonaga Interahamwe zigira kurasa kuri Nyirarume, Ubuhamya bubabaje bwa Mukayiranga warokotse Jenoside

Amakuru Ubutabera Ubuzima

Mu muco Nyarwanda ntawe utazi urukundo n’ubucuti biba hagati y’Abishywa na ba Nyirarume. Ku bw’ibyo rero, ntabwo byakorohera uwo ariwe wese kwiyumvisha intimba y’umwana mutoya wabonye bahagarika Nyirarume hariya bagahereza Interahamwe imbunda ngo nirase barebe ko ibikora neza.

Nibyo byabaye kuri Mukayiranga Christine, umwe mu barokokeye i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Mu buhamya yatanze mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Perefegitura ya Kigali Ngali, wabaye ku itariki 09 Mata 2025 yavuze ko amwe mu mashusho atajya amuva mu mutwe ari ay’igihe abona Interahamwe zitoreza kurasa kuri Nyirarume

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukayiranga Chritsine yari umukobwa muto w’imyaka 7 ugana mu bwangavu. Ubuhamya bwe busobanura neza ko nta segonda cyangwa umunota wari woroshye kuva mu bihe by’itotezwa no mu gihe cya Jenoside kugeza Inkotanyi ziyihagaritse.

Gusa ngo icyamubabaje kurusha ibindi ni icyo gihe Interahamwe zigiraga kurasa ku Batutsi barimo na Nyirarume.

Yagize ati “Icyambabaje ni ukuntu umukobwa witwa Marriam ari we Interahamwe zigiyeho kurasa nyuma bakurikizaho Marume nyuma bakomeje bigira no ku bandi kugira ngo bahe imbunda Interahamwe. Itazi kurasa bafataga Umututsi akaba ari we yitorezaho kugira ngo bamuhe imbunda atangire kuyikoresha.”

Mukayiranga yavuze ko na mbere y’itariki 7 Mata mu 1994, n’ubundi bari bamaze iminsi barara hanze kubera guhunga ibitero byazaga kubica, cyakora ngo iryo joro ritazibagirana bari baharaye.

Ati ”Ubwo Indege ya Habyarimana Juvénal yahanurwaga, nibwo twari twaharaye [mu rugo] hari umusaza waje iwacu abibwira ababyeyi ko ibintu byakomeye ndetse hari n’Abatutsi batangiye kwicwa. Hari abantu bari barokokeye Kanombe barimo bajya ku Ihara bahungirayo. Byageze ku mugoroba natwe turahunga twerekeje kuri Kiliziya aho ku Ihara.

Tuhamaze iminsi Ibiri ku munsi wa Gatatu nka saa tatu uwari umuyobozi wa MRND yazanye interahamwe baratumbwira ngo, uziko yakoze icyaha nahame aha, utaragikoze atahe ubwo yavugaga ngo uwakoze icyaha ni umututsi, naho utaragikoze ni umuhutu, bamwe baratangiye bavamo baragenda twasigaye aho nizo Nterahamwe ziragenda uwo munsi ntizatwica.

Mu kanya nk’ako guhumbya Padiri yaragarutse adusaba kujya mu rusengero, ngo tuve mu mashuri twari benshi cyane aravuga ngo aho kugirango baze gutema umwe umwe mwinjire baboherezemo gerenade cyangwa se babarase.

Ako kanya haje imodoka yuzuyemo interahamwe zirinjira zitangira kutwica ikibuga cyari cyuzuye imirambo njyewe nari nihishe mu cyumba cyo kwa padiri, baradusohoye baratwicaza bakajya batwara umwe umwe bakajya kubicira hanze yo kwa Padiri ahantu hari icyobo ariko batemagura mu buryo bubabaje, babica urubozo harimo n’abagore bacaga amabere mu buryo bubabaje”.

Aho ku Ihara ku Kiriziya icyari kigambiriwe kwari ukwica umututsi kandi imiryango yose bari bayifite ku rutonde ku rupapuro ku buryo iyo bicaga umuntu baravivuraga kugirango hatazagira uzasigara.

Mukayiranga yaje gusohoka aho mu Kiliziya abifashijwemo n’umugore utarahigwaga yasabye ko yamwita umwana we akabimwemerera.

Yagize ati” Hari umumama wari ufite irangamuntu yanditsemo Hutu musaba ko nanjye yangira umwana we arabyemera ansohoramo ariko sinagize amahirwe yo gukomezanya na we kuko twageze imbereho gato mpasanga bariyeri kandi bari banzi yanga ko bamunyicana aransiga.

Hari hafi no ku Murenge ni naho Interahamwe zafatiraga ibikoresho, gusa Imana yaje kubandenza mbona ndahatambutse ariko nari nshonje nigira inama yo kujya iwacu kunywa amata twari twarasize duteretse nagiyeyo nsanga barahasenye.

Nahise nigira inama yo kujya ku baturanyi nyura mu gikari kuko iwacu ku irembo hari bariyeri, njya ku baturanyi barampisha marayo iminsi. Hari n’undi mwana w’umukobwa wari wahaje kuhihisha gusa nyuma Interahamwe zaje kubimenya ko duhari ziraza zirasaka uwo mwana baramubona baramutwara njyewe ndasigara, baramwishe.

Nyogokuru wanjye, we kubera gutinya ubuhiri n’umupanga kuko mbere yari yaratotejwe bikomeye mu byitso akajya akubitwa ubuhiri, kuko  bari barigeze no kumutema, ariko ntiyapfa yasabye Interahamwe ko yazishyura 40,000 frw zirabyemera ariko  ntibyamuhiriye barayafashe ariko n’ubundi bamwicisha umuhoro icyo yangaga n’ubundi nicyo cyamugezeho [..] byose narabyumvaga ariko Imana yakomeje kundinda.”

Kuri ubu Mukayiranga Christine afite abana bane kandi yishimira ko bavukiye mu gihugu cyiza gifite umutekano kandi bazabaho kuko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ashimira cyane Inkotanyi zamurokoye zikamuha ubuzima, agasaba buri wese kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Munezero Jeanne D’Arc/Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *