Abana batanu n’abandi bantu bakuru batatu bari barwaye Kolera nibo batangajwe ko bapfuye muri Sudani y’Epfo kubera urugendo rurerure bakoze bajya gushaka ubuvuzi, nyuma yuko amavuriro abegereye yafunze imiryango, biturutse ku Ihagarikwa ry’inkunga leta zunze ubumwe za amerika igenera icyo gihugu.
Umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children, watangaje ko abo bantu bari bakoze urugendo rw’amasaha arenga atatu ku zuba ryinshi bashakisha aho babona ivuriro hafi muri make asigaye akora.
Amavuriro menshi muri Sudan y’Epfo yarafunze kubera ihagarikwa ry’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse guhagarikwa ku butegetsi bushya bwa Donald Trump.
Ayo mavuriro afunze mu gihe kibi kuko iki gihugu gihanganye n’icyorezo cya Kolera kimaze imyaka myinshi kikibasiye utibagiwe n’ingaruka z’intambara gihanganye nazo.
Aba bantu ngo bishwe n’umwuma kubera ko amazi yari yabashizemo kubera urugendo rurerure n’ubushyuhe bukabije.
Abashinzwe ubuzima muri iki gihugu bavuga ko igituma ubuzima bwabo bana burushaho kujya mu kaga ari uko inkunga yatangwaga n’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID yahagaritswe mu ntangiriro za Mutarama 2025.
Save the Children ivuga ko kubera intege nke abana bafite bitewe no kurya nabi n’imibereho mibi, benshi bapfira mu nzira bajya gushaka aho bakwivuriza hafi.
Ihagarikwa ry’inkunga ryagize ingaruka ku bice byinshi bya Sudani y’Epfo cyane cyane mu gace ka Akobo.
Ibyo byatumye amavuriro 7 muri 27 yafashwaga na Save the Children afunga imiryango naho 20 ahagarika byinshi mu bikorwa by’ingenzi. Kuri ubu amavuriro byitwa ko akora yugarijwe n’umubare munini w’abarwayi barembye kuko nta buryo bwo kubageza ku bitaro.
Ahantu hagenewe kwakira abantu 25 usanga harimo amagana y’abantu. Umukozi mu Ivuriro muri Akolo yavuze ko abantu bari ku hapfira nta kindi cyo gukora basigaranye uretse kurinda abana kubona ibyo bintu.
Umuyobozi wa Save the Children muri Sudani y’Epfo, Christopher Nyamandi yabwiye The New York Times ko ubwo aheruka kujya gusura abo mu gace ka Akobo yasanze ibintu byarazambye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) riherutse gutangaza ko Kolera aricyo cyorezo kibi kibayeho muri Sudani y’Epfo mu myaka 20.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ritangaza ko kuva muri Nzeri 2024, hamaze gutangazwa abantu barenga 47,000 banduye Kolera.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze miliyoni 760 z’amadolari mu 2023 nk’inkunga yo gufasha Sudani y’Epfo guhangana n’icyo cyorezo. Ihagarikwa ry’inkunga riri gutuma bikomerera icyo gihugu cyasaga n’ikirimo kuva mu ntambara.