Akaga abana bahuye na ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Rugamba Supiriyani yigeze kuririmba ati: ‘Impinja ntizigapfe’. Hari mu myaka itageze kuri 15 mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira igahitana abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore n’abakecuru n’abasaza.

Kubera ko yari Jenoside mu nyito nyayo y’iri jambo, abana nabo barishwe, icyifuzo cya Rugamba (na we yaramuhitanye) kiburizwamo gityo!

Mu mwaka wa 2019, uwahoze ayobora AVEGA, Valérie Mukabayire yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi akaga abana b’abahungu bahuye nako ubwo bicwaga ndetse bakicwa n’abagore b’Interahamwe.

Interahamwe, mu rwego rwo gushishikariza abandi kwica batababarira n’abana, zavugaga ko ‘uwica imbeba atababarira nihaka’ kandi ko uwica inzoka adasiga amagi yazo.

Zashakaga kumvikanisha ko ababyeyi b’Abatutsi badakwiye kwicwa hanyuma ngo abana babe ari bo basigara.

Abicanyi kandi bavugaga ko kwica abana byaba ari uburyo ‘bwiza’ bwo kwirinda umwanzi w’ejo hazaza. Kuri bo abana b’Abatutsi ntibagombaga kubaho kugira ngo ejo batazavamo abantu bakomeye.

Muri rusange kuko Jenoside yateguwe mu bice byose yarakozwe kandi abana baricwa bikoranwa mu bugome ndengakamere.

Mu Karere ka Nyanza ahitwa i Gatagara ahubatswe ikigo cy’abafite ubumuga, abana bato babaga ahitwa Pouponière [ni ahantu abana bato cyane babaga] bishwe nabi baziritswe intsinga za senyenge bahambirwa ku magare y’abafite ubumuga bajugunywa mu cyobo kirekire bari basanzwe bajugunyamo ibikoresho byo kwa muganga.

Si ho gusa kuko ubutumwa butangwa n’abarokotse Jenoside hirya no hino butanga ingero z’ubwicanyi bwakorewe abana cyane cyane b’abahungu.

Kubera imyumvire nk’iyo, muri Mata 1994, mu gihe Interahamwe z’abaga mu bice byose by’igihugu zica Abatutsi, mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ho ibintu byari byafashe indi sura abagore bariye karungu ari bo barimo kwica.

Muri Kamonyi y’ubu, hari umugore witwaga Mukangango wari wariyemeje kwica abana b’abahungu by’umwihariko.

Afatanyije na bagenzi be, yari yarashyizeho bariyeri zo gutegeraho abagore babaga bafite abana babahunganye, bakabahicira.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibihumbi by’Abatutsi baturukaga i Nyarubaka no mu nkengero zaho bahungiye i Kabgayi.

Bariyeri Mukangango yari yarazishyize aho imihanda ya -Nyarubaka-Musambira na Musumba ihurira.

Abagore bageze aho kuri iyo nyirantarengwa bahasanga Interahamwe zifiite imihoro n’ubuhiri burimo imisumari, zitangira gutandukanya abana b’abahungu n’abakobwa, abahungu batangira kwicwa ubwo.

Mu butumwa yatanze mu mwaka wa 2019, umubyeyi witwa Mukabayire yavuze ko yari afite abana bane, avuga ko babiri b’abahungu bahise bicirwa ahongaho mu maso ye, babajugunya mu cyobo kirekire bagenda bataka kugeza ubwo amajwi yabo ‘yarekeye aho’ kumvikana.

Ubwo bajyaga gushaka imibiri y’abajugunywe muri kiriya cyobo, abarokotse bo muri Nyarubaka basanzemo imibiri 150 y’abana, bose bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyarubaka.

Ahandi abana b’Abatutsi bahuye n’akaga ni mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Ku rwibutso rwa Nyarubuye hari ibimenyetso byerekana uko abana b’aho bishwe nabi bibabaje ku buryo abenshi mu barusura bagera amarira akabazenga mu maso.

Interahamwe zabicishaga ibisongo, hanyuma inyama z’umwijima n’umutima z’Abatutsi bakazirya zokeje ku mafuru bari baharashyize.

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama hari urwibutso rugaragaza uko abagome bicaga abana bato babakubise ku rukuta umutwe ugaturika

Abenshi muri abo bana biciwe mu Kiliziya aho bari basanzwe bigira Gatigisimu.

Mu Batutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994 bagera kuri 1,074,056, muri bo abarenga 230,000 bari abana bari munsi y’imyaka icyenda.

Imibare yatanzwe n’icyahoze ari CNLG mu 2019 yerekana ko 53% by’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite munsi y’imyaka 24 y’amavuko.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *