Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, (Cladho) ku nkunga n’ubufatanye by’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikristu, (World Vision), yatangije ubukangurambaga bw’isuku n’isukura no kurwanya igwingira buzibanda mu bigo by’amashuri mu Karere ka Gisagara.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Kigo cy’amashuri abanza cya Nyagahuru II giherereye mu Kagali ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi.
Byitezwe ko buzarangira abanyeshuri bafite ubumenyi bwatuma bungura inama ababyeyi n’abashinzwe kubategurira amafunguro ku mashuri, kugira ngo ibyo bariye bigirire imibiri yabo akamaro.
Umuyobozi w’ishuri rya G.S Nyagahuru II, Uwimana Emmanuel, yavuze ko uretse gufasha imiryango babamo, guhugura abana bizabafasha kumenya no gukemura ibibazo bishobora kuvuka muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Ati “Ibibazo by’imirire n’isuku ubwo noneho byaje hano ku ishuri bikaba byegerejwe abana aribo bagenerwabikorwa bizarushaho kuba byiza kandi byorohe kubera ko bizaba byazamuwe na bene byo. Ubufatanye buzoroha.”
Umubyeyi urerera muri Nyagahuru II witwa Habinshuti Innocent yavuze ko biteguye gukora iyo bwabaga, bagakebura ababyeyi batubahirizaga ibisabwa ari nabyo byatumaga abana badahabwa ifunguro rihagije ndetse n’abatitaga ku bana.
Ati “Hari bamwe muri twe tutitabiraga gutanga ya mafaranga umubyeyi aba asabwa kugira ngo yunganire ayo leta yadutangiraga, bigatuma abana barya nabi, ndetse n’abakozi babafashaga na bo bakaba bake ntibigerere ku bana ku gihe.
Ariko ubu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikigo n’abana ndumva bigiye gukosorwa natwe ubwacu kandi kuba na ba bana bazajya babyigishwa bazajya badufasha no mu rugo ndetse banatwibutse kubaha ibikwiye.”
Murwanashyaka Evariste, Ushinzwe guhuza ibikorwa akagira n’uburenganzira bw’umwana mu nshingano muri Cladho, avuga ko iyi ari gahunda yo kurwanya igwingira mu bana ariko bigizwemo uruhare n’abana.
Ati “Twifuza ko abana ubwabo bamenya amakuru y’igwingira bakamenya ko ari ikibazo bakamenya uruhare rwabo […] gukoresha abana rero akenshi na kenshi ni bo bagwingira ikindi wabahaye amakuru ahagije bakayumva ni bo bashobora kuganiriza ababyeyi babo ku bijyanye nibyo babaha mu gihe babashije kubisobanukirwa.”
Murekatete Euphanie ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gishubi, avuga ko bari basanganywe ikibazo cy’igwingira hatabuze ibyo kurya ahubwo bitewe no kutamenya uko bagomba kubitegura cyangwa bakabitegurana isuku nke ntibigire icyo bimarira umwana.
Ati “Ikibazo ni uko hari ababitegurana umwanda ugasanga abana bibasirwa ni inzoka zo munda, kandi nizo usanga zinyunyuza n’izo vitamine z’ibyo baba bafashe, twumva rero kuba abana bazaba babisobanukiwe bizaba byiza cyane, kuko abana ni abarimu beza bazajya begera ababyeyi babo, babafashe kubereka uburyo byakorwamo.”

Imibare yerekana ko muri Nyakanga 2023 igwingira ryari kuri 24.95% mu Murenge wa Gishubi naho mu Karere kose riri kuri 31.6%.
Ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira binyuze mu mashuri buri gushyirwa mu bikorwa na Cladho buri gukorwa bushamikiye ku bundi bukomatanyije bwa #Enough [byo kuvuga ngo birahagije] bugamije guca igwingira, buri gukorwa mu bihugu byose World Vision Ikoreramo ku Isi.
Munezero Jeanne D’Arc/Ijamboryumwana.rw