Muhanga: Umuyobozi w’amasomo akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri

Umuyobozi w’amasomo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kabgayi B, yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akekwaho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri yigishaga. Raporo ijyanye n’ibyo aregwa igaragaza ko uriya mugabo w’imyaka 55, akekwaho icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina abanyeshuri biga mu kigo akoramo, abakangisha kubirukana cyangwa kubima amanota. Kuri uyu wa […]

Continue Reading

Kicukiro : Umwana w’amezi 5 yahiriye mu nzu arapfa

Kuri uyu  wa  Kabiri tariki ya 29 Mata 2025 Ahitwa mu Itunda mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro humvikanye inkuru mbi y’umwana w’amezi atanu wahiriye mu nzu nyuma y’uko mukuru we acanye umwambi uramucika ugwa kuri matola uwo mwana ari aryamyeho Umwana   witabye Imana  yitwa Bryan Hirwa. Mukuru we yabonye […]

Continue Reading

Kamonyi: Barasaba ko amazina y’abana biciwe i Nyarubaka muri Jenoside yandikwa ku Rwibutso

Mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri uwo Murenge, ababyeyi basaba ubuyobozi ko amazina y’abana bahiciwe yashyirwa ku Rwibutso. Abana bahiciwe bari biganjemo abahungu. Ababyeyi bafite abana biciwe i Nyarubaka bavuga ko abo bana bishwe bashinyaguriwe ndetse ngo Interahamwe zabajugunuyaga mu cyobo ari bazima […]

Continue Reading

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kutadohoka kuri gahunda yo gupimisha abana

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, Byiringiro Jean Paul, yasabye abafite abana bato kubahiriza gahunda yo kubapimisha kuri site zagenwe aho batuye mu Midugudu, mu rwego rwo gukurikirana imikurire yabo kugira ngo uwo bigaragaye ko ari gusubira inyuma yitabweho hakiri kare. Byiringiro yabigarutseho mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe […]

Continue Reading

USA: Leta igiye kujya ihemba abagore bemeye kubyara

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) igiye gutangiza Politiki yo guhemba ababyeyi babyaye, mu rwego rwo gushishikariza abagore kubyara kugira ngo igihugu kitazabura abagikorera mu gihe kiri imbere. Inkuru ya The New York Times ivuga ko Politiki ya Amerika ari ukureba uko abana bavuka bakwiyongera bikazaha igihugu amaboko y’abazagikorera mu gihe kiri imbere. Abagore b’Abanyamerikakazi bari […]

Continue Reading

Gisagara: Ubushobozi buke bubakoma mu nkokora mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira (Video)

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bafite amakuru n’ubumenyi bihagije ku bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira, ikibazo gisigaye kikaba ari ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa. Babigarutseho mu kiganiro cyabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro y’Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Mata 2025 cyibanze ku ngamba zo kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana. […]

Continue Reading

USA: Ababyeyi bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Mark Zuckerberg

Ababyeyi bo mu Bwongereza na bagenzi babo bo muri Amerika baraye mu myigaragambyo bamagana Ikigo Meta cy’umuherwe Mark Zuckerberg kibarizwamo imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na Facebook kubera urupfu rw’abana babo bemeza ko rufite aho ruhuriye n’urwo rubuga nkoranyambaga. Imiryango ine y’ababyeyi bo mu Bwongereza yafashe indege ijya i New York, ihahurira n’abandi babyeyi bo muri […]

Continue Reading

Twabyinanye turaganira bimbera byiza, Umuhanzi Alexis Dusabe yasuye abana ba Incredible Kids Academy

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe,  yatangaje ko yagiranye ibihe byiza n’abana bo muri ‘Incredible Kids Academy’, mu Karere ka Rubavu, ubwo yabasuraga muri gahunda y’ibikorwa bitandukanye arimo gukora muri iyi minsi bijyanye no kwizihiza imyaka 25 amaze akorera Imana. Uyu muhanzi Indirimbo ya mbere yitwa ‘Mfite Umukunzi’ yayisohoye mu 2000 […]

Continue Reading

Huye: Mukansanga yaganirije abangavu bahisemo gukina umupira w’amaguru by’umwuga

Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima, yaganirije abana b’abakobwa bacumbitse ahatorezwa gukina umupira w’amaguru mu Karere ka Huye ababwira ko kuwukina neza bawushyizeho umutima, kurangwa n’ubupfura no kwita ku masomo asanzwe yo mu ishuri uko bikwiye bizabageza ku nzozi zabo. Abo bana bafite hagati y’imyaka 15 na 17 baturutse mu bigo by’amashuri bitandatu (Centre d’Excellence), byatoranyije ku […]

Continue Reading

Abagabo batita ku miryango n’ababyeyi batize, bagarutsweho mu kurwanya igwingira mu bana

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) mu bushakashatsi giherutse gukorera mu Karere ka Kirehe, cyagaragaje ko abana benshi bahuye n’ibibazo by’imikurire n’igwingira byaturutse mu mibanire mibi y’ababyeyi, aho ababyeyi b’abagabo batita ku miryango yabo ndetse na bamwe mu bagize imiryango batabashije kugana ishuri nibura ngo barangize amashuri abanza. Mu bushakashatsi iki kigo cyakoreye […]

Continue Reading