Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Amakuru Uburezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, cyatangaje ko amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, azatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024.

Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024 bisozwa ku wa 02 Kanama 2024.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ikigo cya NESA kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, bugaragaza ko amanota asoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa.

Bugira buti “NESA iramenyesha Abaturarwanda bose ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka azatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024 saa tanu za mu gitondo.”

Abanyeshuri 56,537 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23,651 b’abahungu na 32,886 b’abakobwa, bose baturuka mu bigo by’amashuri 857.

Mu mwaka wa 2023/2024 hakozwe ibizamini 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by’abahabwa ubumenyi bw’umwuga (nk’abo mu ishuri nderabarezi n’abiga iby’ubuforomo n’ububyaza) n’ibizamini 211 ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *