Nsengimana Juvénal wigishaga ku ishuri ribanza rya Mukingi riherereye mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero yituye hasi imbere y’abanyeshuri yigishaga ahita ashiramo umwuka.
Abazi uyu mwarimu w’imyaka 50 bavuga ko nta burwayi buzwi yagiraga. Bikimara kuba ubuyobozi bw’ishuri bwihutiye guhamagara imbangukiragutabara ihagera yamaze gushiramo umwuka.
Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kohereza umurambo wa nyakwigendera mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yavuze ko bataramenya icyateye urupfu kuko bategereje amakuru azava mu nzego zibishinzwe.
Ati “Iby’ubuzima bimenywa n’abaganga. Umurambo twawohereje ku bitaro ibizamini byo kwa muganga nibyo bizagaragaza icyateye urupfu”.
Nk’ubuyobozi bw’Akarere basuye iri shuri bahumuriza abanyeshuri ndetse bakorerayo inteko y’abaturage yatangiwemo ubutumwa bwo gusaba ababyeyi kuba hafi y’abana no gukomeza kubahumuriza.