Nyabihu: Umunyeshuri w’imyaka 16 yabonetse yapfuye, bikekwa ko yiyahuye

Umunyeshuri wo mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU), wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yagaragaye yitabye Imana, bigakekwa ko yiyahuye. Uyu mwana w’imyaka 16 yigaga muri iri shuri riherereye mu murenge wa Kintobo, akagari ka Gatovu ho mu mudugudu wa Gatovu, bivugwa ko yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize mu ijoro ryo mu wa […]

Continue Reading

Nyamagabe: Minisitiri Uwimana yibukije ababyeyi ko ubuharike n’ubushoreke bigira ingaruka zikomeye ku bana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kwirinda kwishora mu buharike n’ubushoreke, kuko ari kimwe mu bigira ingaruka zikomeye ku bana ndetse no ku muryango muri rusange. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye muri aka Karere kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Bamwe mu bagore bo mu Karere ka […]

Continue Reading

Dosiye y’umuyobozi w’ishuri ukurikiranyweho gusambanya umwana yagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye y’umupadiri wayoboraga Lycée de Rusumo ukurikiranyweho gusambanya umwana yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Ukwakira 2024 kugira ngo ikorweho iperereza mbere yo kuyiregera urukiko. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, agira ati “Nibyo koko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha, arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo […]

Continue Reading

Muhanga: Umubyeyi arashinja umuganga kumurangarana

Umubyeyi witwa Tuyishimire Marie Solange wo mu Mudugudu wa Rugwiza, Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, avuga ko ahangayikishijwe n’ubusembwa umwana we yatewe arimo kumubyara. Ubwo yafatwaga n’ibise yihutiye kujya ku Kigo Nderabuzima cya Rugendabari, ariko ahageze atinda kubyara. Nyuma y’iminota itari micye, yumva Umwana ageze mu matako, avuga ko  Umuforomokazi […]

Continue Reading

Minisitiri Nsengimana yijeje kugeza amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri byinshi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko minisiteri ayoboye irajwe ishinga no kwinjira mu bufatanye butandukanye kugira ngo gahunda z’amarushanwa mu ikoranabuhanga zigezwe mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze hagurwa impano nyinshi. Ni ingingo yagarutseho ku wa 09 Ukwakira 2024, aho yari yitabiriye amarushanwa y’ikoranabuhanaga ya ‘RCA Hackathon’ y’abanyeshuri bo muri […]

Continue Reading

Abangavu basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya

Mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, abana b’abakobwa basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya n’ababizeza ibitangaza, bagamije kubakoresha imibonano mpuzabitsina ishobora kubaviramo gutwara inda z’imburagihe. Babisabwe n’Umuryango AHF Rwanda, tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umukobwa. Mu Karere ka Gasabo mu rwunge rw’amashuri rwa G.S Kagugu Catholic, AHF Rwanda yahaye abakobwa […]

Continue Reading

Kirehe: Umupadiri arakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’Umupadiri uyobora Ikigo cya Lycée de Rusumo watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga muri icyo Kigo ayoboye. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Murangira B. Thierry, yemeje ko uwo mupadiri yatawe muri yombi taliki 9 Ukwakira 2024 nkuko yabyemereye Primo Media. Ati “Ayo makuru ni ukuri yafunzwe […]

Continue Reading

Karongi: Ishuri ry’imyuga ryabuze abanyeshuri

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Saint Joseph Birambo TSS riherereye mu kagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari rifite ibyumba by’amashuri n’ibikoresho bipfa ubusa kubera kubura abanyeshuri. Iri shuri rifite abanyeshuri 120 mu gihe rifite ibyumba bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 460. Iki kigo gifite ibyumba 10 by’amashuri ariko ibyigirwamo ni bitandatu kandi nabyo byigirwamo […]

Continue Reading

Nyanza: Hatangiye iperereza ku murambo w’uruhinja wabonetse mu gishanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko hatangiye iperereza ku rupfu rw’uruhinja bikekwa ko rwishwe umurambo ukajugunywa mu gishanga. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu gishanga cya Nyarubogo mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu Mudugudu wa Kagarama. Umurambo wabonywe n’abana bari bagiye kurinda umuceri uri hagati mu rufunzo. Birakekwa ko uwahamutaye yamunigishije agashuka bahekamo […]

Continue Reading

NESA igiye gutangaza amashuri atujuje ibisabwa

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA bwatangaje ko hari gukorwa igenzura ku bigo by’amashuri byigisha amasomo asanzwe bidafite ibyangombwa n’ibikorera ahataboneye, ku buryo mu gihe cya vuba hazasohoka urutonde rw’ayo mashuri. Kugeza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 mu Rwanda habarurwaga ibigo by’amashuri 4,923, ndetse umubare uriyongera kuko mu bice bitandukanye by’igihugu hari amashuri […]

Continue Reading