Gisagara: Amarerero yazamuye imibereho y’abana afasha ababyeyi gukora batuje

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Ababyeyi bo mu Mirenge ya Ndora, Muganza na Kibilizi yo mu Karere ka Gisagara barishimira gahunda yabashyiriweho y’amarerero y’abana babo yimukanwa, yazamuye imibereho myiza y’abana bikanabaha umutuzo mu kazi ka buri munsi.

Ubusanzwe aba babyeyi, bakora akazi karimo gucukura amaterasi, guca imirwanyasuri ndetse no kwita ku buhumbikiro bw’ibiti byo gutera.

Mu gukora irerero ryimukanwa, harebwa urugo rwegereye aho ababyeyi b’abana bari gukorera akazi muri iyo minsi, maze bakegera nyirarwo bakamusaba kujya baharera abana.

Icyo gihe hazanwa ibyangombwa birimo matela baryamaho, imikeka ndetse n’ibikoresho by’igikoni birimo amasafuriya, ibikombe n’ifu y’igikoma gihabwa abana.

Uwimana Delphine, utuye mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Dahwe, ni umwe mu bagezweho n’iyo gahunda, kuko afite umwana w’umwaka n’amezi ane, avuga ko itaraza umusaruro wari hasi.

Yagize ati “Tutarabona abarezi, umwana wamukoranaga ku zuba rimwica, wanamushyira hasi akarya icyondo, akenshi akakurushya akarira, nawe ugakora udatuje,’’

“Aho tuboneye abarezi, abana bacu babitaho, baba bitumye bakabakarabya, bakabamesera, bakabaha igikoma. Ni ibintu byiza dushima! No konsa kandi ntibihagarara, ni bo baza kukureba aho wagiye gukorera bakuzaniye umwana ukamuha ibere.’’

Buri murezi muri iryo rerero aba afite abana batatu yitaho, akabatekera igikoma, ndetse n’abacyonka akagira igihe abashyira ba nyina bakabonsa.

Uyisaba Julienne utuye mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Dahwe, ni umwe mu bakora ako kazi, avuga ko ababyeyi babyishimiye kuko abana banahigira imico myiza n’uturirimbo tubafasha gukura mu mutwe.

Ati “Nk’iyo umubyeyi atungutse aje gufata umwana we, akabona ukuntu bari hamwe, usanga na we abyishimira kuko hari n’utuntu twinshi bigira mu irerero.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imihereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko iki gikorwa bagezeho ku bufatanye na DUHAMIC ADRI, kigamije gufasha Akarere guhindura imibereho y’abaturage cyane cyane abafite amikoro make.

Ati “Ni ibintu byiza twakangurira n’abandi bafatanyabikorwa cyane cyane mu gufasha abagore bafite abana bato na bo kwibona mu mirimo iboneka hirya no hino. Ikindi twishimira, ni serivisi za ECD abana bakomeza kubona kuko bashakirwa ababitaho, bagahabwa igikoma ndetse n’ibindi bikomeza gufasha mu gukangura ubwonko bw’abana.’’

Iyi gahunda yashyizweho muri Gicurasi 2024 mu rwego rwo gushyigikira umugore wo mu Cyaro. Kugeza ubu, irimo abana 47, bafite abarezi 15 babitaho.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *