Rusizi: Imbangukiragutabara yari itwaye umugore utwite n’umubyeyi ufite uruhinja yakoze impanuka

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yari ijyanye umugore utwite inda y’amezi ane n’uruhinja rw’amezi 8 ku bitaro bya Mibilizi yakoze impanuka.

Impanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 50 z’igicuku gishyira ku  Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, ibera mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo Niyitegeka Gérard, yavuze ko mu bakomeretse batanu bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Mibilizi, na ho umugore wakuyemo inda we ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Ati “Yari yavuye ku Kigo Nderabuzima mu ma saa sita z’igicuku, igeze muri uriya Mudugudu wa Kabugarama isigaje iminota itagera ku 10 ngo igere ku Bitaro bya Mibilizi iracuranguka igwa mu kabande muri metero 300 uvuye ku muhanda. Umugore wari ufite ibibazo by’inda ifite amezi ane gusa twamwohereje ku Bitaro bya Mibilizi ihita ivamo na we akaba amerewe nabi cyane, yagejejejweyo ahita ajyanwa muri CHUB.”

Yakomeje agira ati “Hari hanarimo umugore wari ufite agahinja k’iminsi umunani kavukanye ibibazo na ko kari kajyanwe mu Bitaro bya Mibilizi kwitabwaho  n’abaganga, kahise kavunika ukuguru na nyina arakomereka, muganga n’umushoferi na bo barakomereka bari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya  ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye.

Ati “Ni imodoka  Jeep Land cruiser GR 569E Ambulance y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari itwawe na Tuyizere Théobald, yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yerekeza ku Bitaro bya Mibilizi irimo abantu 6, igeze mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi. Umushoferi ararangara irenga umuhanda igwa mu kabande abari bayirimo bose barakomereka.”

Yasabye abashoferi kwitwararika bakirinda uburangare igihe cyose batwaye imodoka kugira ngo birinde banarinde abo batwaye gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *