Rusizi: Imvura yasenye ibyumba bibiri  by’ishuri abana batatu barakomereka

Amakuru Uburezi Uncategorized

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya GS Kibangira  ryo mu Kagari ka Ryankana  mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abana batatu barakomereka byoroheje.

Iki kiza kibasiye iki kigo cy’ishuri ku gicamunsi wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu (14h45).

Umuyobozi w’iri shuri , Niyimpagaritse Calixite, yavuze ko iyi mvura yaguye iminota micye, ariko irimo umuyaga mwinshi.

Hakomeretse byoroheje abanyeshuri batatu  bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Ati “Ibyumba byasakambutse ni bibiri kimwe muri byo nicyo kigirwagamo. Abanyeshuri batatu nibo  bakomeretse byoroheje kandi bari kwitabwaho n’abaganga.Turashaka ubundi buryo bwo kubona aho abanyeshuri bigira, twahise duhumuriza ababyeyi n’abanyeshuri”.

Ishuri rya Gs Kibangira ry’igamo abanyeshuri 1175.

Source: Umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *