Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya GS Kibangira ryo mu Kagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abana batatu barakomereka byoroheje.
Iki kiza kibasiye iki kigo cy’ishuri ku gicamunsi wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu (14h45).
Umuyobozi w’iri shuri , Niyimpagaritse Calixite, yavuze ko iyi mvura yaguye iminota micye, ariko irimo umuyaga mwinshi.
Hakomeretse byoroheje abanyeshuri batatu bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.
Ati “Ibyumba byasakambutse ni bibiri kimwe muri byo nicyo kigirwagamo. Abanyeshuri batatu nibo bakomeretse byoroheje kandi bari kwitabwaho n’abaganga.Turashaka ubundi buryo bwo kubona aho abanyeshuri bigira, twahise duhumuriza ababyeyi n’abanyeshuri”.
Ishuri rya Gs Kibangira ry’igamo abanyeshuri 1175.
Source: Umuseke