Nyamagabe: Minisitiri Uwimana yibukije ababyeyi ko ubuharike n’ubushoreke bigira ingaruka zikomeye ku bana

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kwirinda kwishora mu buharike n’ubushoreke, kuko ari kimwe mu bigira ingaruka zikomeye ku bana ndetse no ku muryango muri rusange.

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye muri aka Karere kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko hagaragara ikibazo cy’ububarike n’ubushoreke kandi bikomeje kubateza ingaruka zitandukanye, zirimo no gusenyuka ku ingo.

Muhorakeye Alphonsine wo mu Murenge wa Tare ati “Nashakanye n’umugabo, tubyarana abana barindwi, nyuma aranyirukana azana undi, aba ari we basezerana. None ndifuza uburenganzira bw’abana, kuko hano ubuharike n’ubushoreke birakabije.”

Niyomugabo Jean Claude wo mu Murenge wa Kamegeri na we ati “Nari nashakanye n’umugore wanjye tumaranye imyaka umunani dufitanye abana bane nyuma aza gucudika n’undi mugabo ngizengo ndavuga akajya avuga ko mukubita kandi ari urwitwazo yaje kumfungisha afatanyije n’uwo mugabo bajyaga bancana inyuma ndetse banafatanya ku mpohotera aho mfunguriwe nasanze barabyaranye abana banjye barangaye ubuharike n’ubushoreke burahari cyane”.

Minisitiri Uwimana, yavuze ku bibazo birimo amakimbirane yo mu ngo, ihohotera no gusahura umutungo, asaba abashakanye kubyirinda kuko bikomeje gusenya imiryango.

Yagize ati “Ikibazo cy’ubuharike numvise kidasanzwe hano muri aka gace turimo. Ibibazo nkibi bigira ingaruka ku bana. Ubuharike rero hano bwabaye nk’ubwemewe. Turagira ngo tubabwire ko Leta y’u Rwanda yemera umugabo n’umugore umwe. Abagore bemera guharikwa n’abagabo baharika, ntabwo ari umuco w’i Rwanda.”

Mu Rwanda amategeko yemerera umugabo gushakana n’umugore umwe bagasezerana. Ubuharike n’ubushoreke ntabwo bwemewe kuko ari icyaha guhanwa namategeko.

Usibye kuba uwakoze ibyo ahanirwa icyaha cy’ubusambanyi bwisubiramo, ashobora no guhanirwa n’ibindi byaha bishamikiyeho birimo guta urugo, gukoresha umutungo w’urugo bidaturutse ku bwumvikane bw’uwo bashyingiranye, ihohohotera n’ibindi bisanzwe ari ibyaha biteganywa n’ingingo za 241 na 243 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Kugeza ubu haracyagaragara umuco w’ubuharike mu bice bya Nyamagabe na Nyaruguru, cyane cyane ku Mirenge yegereye ‘ishyamba rya Nyungwe.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *