Minisitiri Nsengimana yijeje kugeza amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri byinshi

Amakuru Uburezi Uncategorized

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko minisiteri ayoboye irajwe ishinga no kwinjira mu bufatanye butandukanye kugira ngo gahunda z’amarushanwa mu ikoranabuhanga zigezwe mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze hagurwa impano nyinshi.

Ni ingingo yagarutseho ku wa 09 Ukwakira 2024, aho yari yitabiriye amarushanwa y’ikoranabuhanaga ya ‘RCA Hackathon’ y’abanyeshuri bo muri Rwanda Coding Academy yari abaye ku nshuro ya kabiri.

Yari yitabiriwe n’abanyeshuri 75 bari bari mu matsinda 15, aho bari bafite imishinga itandukanye igamije gukemura ibibazo bihari hifashishijwe ikoranabuhanga mu nzego z’uburezi, ubuzima, urwego rw’imari, ubwikorezi, ubuhinzi, kurwanya ibiza n’izindi.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Aya marushanwa ni ngombwa kugira ngo abanyeshurri barebe ibyo bize babishyire mu bikorwa, kenshi usanga biga ariko ibyo bize ntibamenye uburyo babishyira mu bikorwa. Ni ngombwa ko amarushanwa nk’aya akomeza gukorwa ahubwo tukanashyiramo n’abandi banyeshuri bitari aba gusa bo muri RCA.”

“Niba dushaka ko dutera imbere binyuze mu bukungu bushingiye ku bumenyi, ni ngombwa ko amashuri nk’aya tuyagira menshi tukayabyaza umusaruro kugira ngo tugere ku byo Leta yiyemeje kugeraho.”

Hari bamwe mu banyeshuri bo muri RCA bagiye bubaka porogaramu ubu ziri gukoreshwa hanze zirimo iyifashishwa mu gushaka amacumbi, iyifashishwa mu rwego rw’ubutabera n’izindi.

Hari n’uwakoze umushinga ubona inkunga yaturutse muri Silicon Valley, icyanya cy’ikoranabuhanga cya mbere ku Isi giherereye i San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California.

Hari urundi rugero rw’abanyeshuri basoreje muri RCA umwaka ushize, aho ubu batangije ikigo ‘LEINS’ gitanga serivisi zo gutunganyiriza ibigo n’indi miryango porogaramu bifuza hifashishijwe ‘AI’ yaba ibyo mu rwego rw’ubuzima, uburezi, urwego rw’imari n’ahandi henshi.

Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy, Dr Papias Niyigena, yagaragaje ko intego y’aya marushanwa ari ugushishikariza abanyeshuri kwifashisha ubumenyi bafite mu kubaka ikoranabuhanga ryazana ibisubizo by’ibibazo bihari.

Ati “Iyi mishinga ntabwo irangirira aha, wenda nk’ishuri ntidufite ubushobozi bwo gukomeza kubakurikirana na nyuma y’ishuri ariko hari abayikomeza. Twasabye ko twakongererwa ubushobozi twizeye ko bazadufasha.”

Umushinga wabaye uwa mbere ni uwa LabSync wa laboratwari y’amasomo ya siyansi yo ku ikoranabuhanga ku buryo ishobora kwifashishwa n’amashuri adasanzwe azigira, ikanagira n’igice cyo gukoresha ‘VR Headsets’ umuntu uzambaye akamera nkaho ari muri laboratwari.

Abanyeshuri bagize amatsinda yegukanye ibihembo, bahawe ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa, tablet, n’ibindi bizabafasha gukomeza ubushakashatsi ku mishinga yabo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *