Kirehe: Umupadiri arakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Amakuru Ubutabera

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’Umupadiri uyobora Ikigo cya Lycée de Rusumo watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga muri icyo Kigo ayoboye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Murangira B. Thierry, yemeje ko uwo mupadiri yatawe muri yombi taliki 9 Ukwakira 2024 nkuko yabyemereye Primo Media.

Ati “Ayo makuru ni ukuri yafunzwe taliki 9 Ukwakira uyu mwaka, uwo ni Padiri Katabogama Phocas akaba ari n’Umuyobozi wa Lycée de Rusumo iherereye mu Karere ka Kirehe, akaba akurikiranywho icyaha akekwaho kuba yarasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo Kigo.”

Yavuze ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko icyaha yagikoreye mu biro bye.

Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yagikoreye ku ishuri mu biro bye aho yahamagaye uwo mwana arangije aramusambanya.”

Padiki Katabogama afungiye kuri station ya RIB Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje. Dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya Kabiri y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje 25.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *